Burera : impagarara zafashe indi ntera nyuma yuko umubyeyi yitiriye umwana we ’Vladimir Putin’
Umugabo utuye mu Karere ka Burera yibarutse amwita izina rya Perezida w’u Burusiya Vladmir Putin hanyuma abaganga bihita baryaga biteza imvururu kugeza aho hiyambarijwe inzego zitandukanye harimo n’urwego rw’akarere gusa biza kurangira iri ryanditswe ku mwana .
Uyu mugabo witwa Telesphore Munyembabazi usanzwe utuye mu Akagari ka Nyamabuye ,Umurenge wa Kagogo ho mu Karere ka Burera yatangaje ko mbere yo gufata icyemezo cyavugishije abatari bake cyo kwitirira umwana we perezida w’uburusiya yabanje kwitegereza imigirire myiza ya Vladmir Putin haba mu nguni zo gushakira ubwigenge n’inyungu z’umugabane w’Afurika cyangwa mu gushakira amahora y’isi ugereranije n’ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi aribyo Amerika n’inshuti zayo z’abanyaburayi .
Munyembabazi ubwe akimara kumenya ko umugore we atwite nyuma yo kuva kwisuzumisha inda ku nshuro ya mbere ku kigo nderabuzima icyo gihe hari mu kwezi kwa cyenda umwaka ushize yahise afata icyemezo ntakuka ko umwana we navuka ari umuhungu azitwa Vladimir Putin, yaba umukobwa akitwa Maria Zakharova .
Umufasha wa Telesphore nyuma yo kubyara nkuko yari yabyemeranijwe n’umugabo we yatanze izina Vladmir Putin nk’izina ry’umuhungu we ryagombaga kwandikwa mu irangamimerere gusa bitihise abaganga bahise bamusamira hejuru ndetse banumubwira ko uyu umwana atakandikwaho iri izina .
Aba baganga bahise bafata iyambere bahamagara se w’uyu muziranenge wari umaze kugera ku isi hanyuma bamubwira ko atagomba kwita uyu mwana iri izina kuko nyiraryo [ perezida Vladmir Putin w’Uburusiya] ari icyihebe ndetse ko adakwiye gushyira igisa n’umuvumo ku mwana ukivuka amugereranya n’icyehebe cyayogoje isi .
Telesphore ntiyigeze acika intege mu guhirimbanira guhesha umuhungu we izina yamuhitiyemo kuko yakomeje kwiyambaza inzego zo hejuru harimo umuyobozi w’ikigo nderabuzima na we ntiyatanga umuti weruye w’ikibazo, birangira bitabaje inzego z’akarere.
Uyu mugabo avuga ko kuba yaramwise Vladimir Putin ko ari impamvu z’uburyo akunda Putin n’igihugu cye bitewe n’uko kitivanga mu makimbirane y’Isi ugereranije n’ Amerika .