Burera : Hasojwe amahugurwa y’abarimu bigisha isomo ry’amateka ku uburyo bunoze bwo kwigisha amateka y’u Rwanda

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène yashimiye abarimu 2425 bigisha amateka mu mashuri yisumbuye barangije amahugurwa ku mateka y’u Rwanda by’umwihariko aya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, MINUBUMWE, yatangiye guhugura abarimu b’amateka, hagamijwe kubongerera ubumenyi ku buryo bunoze bwo kwigisha by’umwihariko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Aya mahugurwa amaze igihe atangirwa mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba, mu Karere ka Burera yasojwe kuri uyu wa Mbere, aho yari agamije kongerera abarimu ubumenyi n’ubushobozi bibafasha kwigisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu buryo bukwiye.

Muri Mata 2024, ni bwo Ubuyobozi bwa REB, bwatangaje ko guhera mu mwaka w’amashuri wa 2024/2025, hazatangira gukoreshwa integanyanyigisho y’amateka nshya irimo amasomo kuri Jenoside yakorewe Abatutsi agenewe abana kuva mu mashuri y’incuke n’umwaka wa mbere w’amashuri abanza kuzamura ari nayo agiye gutangira kwigishwa.

 Abarimu bigisha amateka mu mashuri yisumbuye bitabiriye aya amahugurwa bahize kandi biyemeza kwesa imihigo ikurikira muri uyu mwaka w’amashuri 2024 – 2025:
 

  • Kunoza imyigishirize y’amateka by’umwihariko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 twifashishije integanyanyigisho nshya kandi tugafasha abana bagejeje igihe gusura inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi zitwegereye hagamijwe kubasobanurira amateka nyakuri ku itegurwa ry’umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi, ishyirwa mu bikorwa ryayo ndetse n’ingaruka yasize.

  • Gusangiza abarimu bagenzi bacu batigisha amateka ku bumenyi dukuye muri aya mahugurwa hagamijwe kongera ubufatanye mu gutegura ibiganiro bizajya bitangirwa mu Itorero mu mashuri mu buryo buhoraho kandi buhuriweho (collective responsibility).

  • Kubyutsa, kunoza no gukurikirana imigendekere myiza y’Itorero mu mashuri; ibi bizajyana n’uko ibikorwa byose by’Itorero mu mashuri bizatangirwa raporo ku gihe.
     
  • Gushyiraho ihuriro ry’abarimu bigisha amateka n’abayobozi bashinzwe uburezi mu mirenge (Sector Education Officers), tugahura nibura rimwe mu gihembwe hagamijwe kurebera hamwe uko iyi mihigo yavuzwe haruguru iri kweswa n’ahakenewe kongerwamo ingufu.

Amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi ni rimwe mu masomo urubyiruko rw’u Rwanda rwagaragaje ko rufitiye amatsiko. Nyamara ariko hakumvikana abemeza ko mu gihe aya mateka yigishwa ngo abarimu usanga bigengesera cyane ndetse bakirinda kugira bimwe bavuga ngo hato bitumvikanamo ibyaha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *