Burera : abatuye ikirwa Cya Bushongo barasaba kwemererwa kuba bagurisha Ubutaka

Abaturage bahoze batuye mu Kirwa cya Bushongo giherereye mu Kiyaga cya Burera barashinja ubutegetsi kubima uburenganzira bwo kugurisha ubutaka bwabo bahoze batuyeho.
Kuri ubu batujwe mu mudugudu w’icyitegererezo wa Rurembo mu murenge wa Rugaragarama.Kuri bamwe hari impinduka zifatika babonye ku mibereho yabo.Mu kubimura, buri muturage yishakiraga ubutaka leta ikamwubakiraho inzu. Ubutaka bahoze batuyeho buracyari ubwabo. Gusa, bavuga ko kububyaza umusaruro bikomeje kuba ihurizo rikomeye.
Barasaba kubakomorera bakiyumvikanira n’abashoramari cyangwa bakabahuza n’abo bashoramari kugira ngo babashe kwikenura.Benshi mu baganiriye n’Ijwi ry’Amerika ku mibereho ya none n’iyo bahozemo mu kirwa, kubimura byabaye kimwe, gutera imbere bikaza ari ikindi.
Bavuga ko mu bihe bitandukanye bagiye babona abashoramari bashaka kubagurira ubutaka bwabo kugira ngo babashe kugura ububegereye, ubutegetsi ntibubyemere.Kuri iyi ngingo umukuru w’umudugudu wa Birwa asa n’utemeranya n’abo ahagarariye. Icyakora na we yibaza impamvu abashoramari batangiye kugurira abagituye mu bindi birwa, bikamuyobera.
Madamu Solina Mukamana ni we uyobora akarere ka Burera avuga ko barajwe ishinga no kureshya abashoramari mu mugambi wo gusubiza ibibazo byugarije abaturage.Magingo aya , ibirwa byo mu biyaga bya Burera na Ruhondo byagenewe ibikorwa by’ubukerarugendo nk’uko bitangazwa n’akarere ka Burera. Hariho n’ibiboneka ko byatangiye kubakwaho amahoteli n’abanyamahanga.
Iki kirwa cya Bushongo cyo mu kiyaga cya Burera cyahoze gituwe n’imiryango 76. Kiri ku buso bwa hegitari 37 nk’uko twabibwiwe n’inzego z’ibanze.Mu mwaka wa 2013, ubwo twagisuraga kigituwe twahasanze imiryango itatu y’amashuli abanza.
Byasabaga ko abanyeshuli bo mu mwaka wa mbere biga bateranye imigongo n’abo muwa Kabiri. Muri ibyo bihe, batubwiraga ko kuva icyo kirwa cyabaho hari hamaze kuboneka umukobwa umwe rukumbi wari warabashije kurangiza amashuli yisumbuye.
Muri 2016 nibwo Mu rwego rwo kwegereza ibikorwaremezo abari batuye ikirwa cya Bushongo kiri mu kiyaga cya Burera bimuwe ,Umushinga wo kubimura watwaye akabakaba amafaranga y’u Rwanda abariwa muri Miliyoni 500.
Amazu yimuriwemo abanyabushongo, yubatse hakurya y’icyo kiyaga, mu kagari ka Rurembo, mu murenge wa Rugarama, buri imwe igenewe guturwamo n’imiryango ibiri.Buri muryango ufite igice cyawo gifite ibyumba bitatu n’uruganiriro ndetse n’igikoni n’ubwiherero. Iyo miryango ntaho izajya ihurira.
Nta n’amashuri ahari uretse ishuri rimwe ry’amashuri abanza naryo rifite ibyumba bitatu gusa. Abiga mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 (12YBE) buri munsi bajya kwiga hakurya y’ikiyaga.
Ikirwa cya Bushonga kiri mu kiyaga cya Burera rwagati, kingana na Hegitari (Ha) 10.Mu mwaka wa 2012 nibwo hatangiye kumvikana amakuru ko abatuye icyo kirwa bazimurwa. Ariko ntacyakorwaga kigaragaza ko bazimurwa kuko abaturage batabyumvaga, bavuga ko kuri icyo kirwa babayeho neza.
Mu mwaka wa 2014 nibwo Rose Mukankomeje, wari umuyobozi wa REMA, yasabye abatuye icyo kirwa kugira ubushake bwo kwimuka bakajya aho iterambere riri. Icyo gihe nibwo yatangaje ko abazimuka bazabubakira inzu zo kubamo kandi bakanafashwa gukomeza kubaho neza.
Nyuma yo kwimura abanyabushongo hahise hakurikiraho umushinga wo kwimura imiryango 26 ituye mu kindi kirwa cyitwa Munanira nacyo kiri mu kiyaga cya Burera. Abo bo bubakiwe mu murenge wa Kinyababa.
Inkomoko : VOA
