Bukavu : igisasu giturikanye benshi mu bari bitabiriye inama ya M23
Mu kanya gashize umubare w’abantu bataramenyekana umaze kwitaba Imana uzize ibisasu byari byatezwe mu mujyi wa Bukavu mu gace karimo kaberamo inama yari yateguwe n’umutwe wa M23 uri kugenzura uyu mujyi guhera mu mpera za Mutarama muri uyu mwaka .
Iyi nama bivugwa ko yari yaterenirije hamwe abantu barenga ibihumbi icumi aho bose bari bahuriye mu gace ka Place du 24 mu mujyi wa Bukavu aho bose bari bahurijwe hamwe no kumva ijambo rya Corneille Nanga wari watumije iyi nama .
Muri iyi nama Corneille Nangaa yari amaze gutangariza imbaga yari yitabiriye iyi nama ko umutwe ayobora uzakomeza kugaba ibindi bitero ku tundi duce turimo umujyi wa Uvira na Fizi .
Mu buryo butunguranye abari bateraniye muri iyi nama bumvise guturika kurenze kumwe ndetse abantu batangira gukizwa n’amaguru , amakuru avuga ko ibi bisasu byinjiranwe n’abagizi ba nabi bari bigize nk’abitabiriye iyi nama ndetse ko aba bagizi ba nabi nabo byabahitanye .
Ku ruhande rw’umutwe wa M23 wahise ushinja ubutegetsi bwa leta ya Kinshasa ko ari bwo buri inyuma y’uku guturika nkuko umwunganizi wa Corneille Nangaa witwa Bertrand Bisimwa yabitangarije umunyamakuru wa BBC .
Magingo aya ku mbuga nkoranyambaga hakomeje kugaragara amashusho yerekana imirambo y’abantu bapfuye bazira uguturika kw’ibi bisasu , ndetse aya mashusho ateye ubwoba n’abandi bantu basa nk’aho bakomeretse .