Bukavu : abantu 17 bapfiriye mu iturika ryabaye mu nama ya M23 bashyinguwe
Ishami ry’umuryango mpuzamahanga utabara imbabare ku isi rya Croix Rouge rikorera mu ntara ya Kivu y’Epfo ryatangaje ko ryashyinguye imirambo y’abantu 17 bapfiriye mu iturika ry’igisasu ryabereye mu mujyi wa Bukavu ubwo abaturage bari bitabiriye inama y’umutwe wa M23 .
Amakuru yatanzwe n’ubuyobozi bw’ihuriro rya AFC / M23 yemeza ko mu mirambo 17 yashyinguwe harimo abagera kuri 11 bahise bitaba imana ubwo ibi bisasu byaterwaga hanyuma abandi basaga barindwi bapfuye nyuma yo kugezwa mu bigo nderabuzima byo muri kariya gace .
Ibisasu bibiri nibyo byatewe mu cyivunge cy’abantu bari bitabiriye inama yari yahamagajwe n’ubuyobozi bwa M23 bumaze iminsi bwarigaruriye umujyi wa Bukavu. Imibare y’abahitanywe n’ibi bisasu ku ikubitiro yari abantu 11 ndetse 65 aribo babarurwaga ko bakomeretse gusa iyi mibare y’abapfiriye muri iri turika yakomeje kwiyongera kugera ku bantu 17 .
Ku munsi wejo tariki 4 / werurwe nibwo iyi mibiri yose yashyinguwe mu cyubahiro ku bufatanye n’umuryango mpuzamahanga ureberera imbabare wa Croix Rouge ndetse banashyingurwana n’abandi bantu basaga 10 nabo bagiye barasirwa hirya no hino muri uyu mujyi .