Bugesera :Polisi yakanguriye abakoresha umuhanda gukomeza kwirinda ibiteza impanuka
Ku munsi wejo ku wa Mbere tariki ya 24 Werurwe , Polisi y’u Rwanda yongeye kwibutsa abanyonzi n’abamotari gushyira imbere ubuzima bwabo n’ubw’abandi basangiye gukoresha umuhanda.
Ni mu bukangurambaga, mu muhanda mushya wa kaburimbo uhuza uturere twa Bugesera na Nyanza.
Aba bakoresha umuhanda bigishijwe imikoreshereze y’umuhanda inoze, basabwa kubahiriza ibyapa biwugize mu rwego rwo kwirinda impanuka zikunze kuwugaragaramo zishobora gutwara ubuzima bwabo n’ubw’abandi bawukoresha umunsi ku munsi.
Mu biganiro yagiranye n’abakoresha uyu muhanda mu murenge wa Ruhuha wo mu karere ka Bugesera ndetse no mu murenge wa Muyira mu karere ka Nyanza, Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Kayigi, yabakanguriye gutekereza ku buzima bwabo igihe bari mu muhanda kuko iyo batawukoresheje neza bibaviramo impanuka bakahaburira ubuzima.
Yagize ati: “Muribuka mu minsi yashize ivumbi n’imikuku mwagendaga muhura nabyo muri uyu muhanda bikanangiza ibinyabiziga byanyu, ariko ubu mwatangiye kubirengaho mukaryoherwa na kaburimbo kuko umuhanda ubu umeze neza ari nako mutwara nk’abari gusiganwa mwirengagije ko uko mwiruka muba mushaka koreka ubuzima bwanyu n’ubw’abo musangiye umuhanda. Turabasaba ko ibi bikwiye gucika muri uyu muhanda mukarengera amagara yanyu n’ay’abandi muhurira nabo mu muhanda.”
Uyu muhanda uzwi nka Ruhuha-Rwabusoro-Muyira, ugizwe na kilometero zirenga 62 uvuye Nyanza kugera mu Bugesera kandi ukaba ukomeza ukagera no mu karere ka Ngoma.
Wubatswe uje kunganira umuhanda wa Kigali-Huye nka bimwe mu bikorwa bya Leta y’u Rwanda byo kwegereza iterambere abaturage, Polisi y’u Rwanda ishishikariza abawukoresha kuwufata nk’igisubizo atari mu kwihutisha ingendo gusa, ahubwo bigendana no kugabanya impanuka zawuberamo n’ingaruka zazo.
