HomeOthers

Bugesera : Inkongi y’umuriro yibasiye ubibiko bw’uruganda rwa SunBelt Textiles

Mu masaha y’ijoro yo ku wa kabiri tariki 29 / 10 /2024 ,mu cyanya cy’inganda cya Bugesera ,ubibiko bw’uruganda rukora imyambaro ruzwi nka SunBelt Textiles rwafashwe n’inkongi y’umuriro ndetse bimwe mu bikoresho by’uru ruganda byagingirika ku uburyo bukomeye .

Amakuru agera kuri Daily Box atangaza ko iyi nkongi yatangiye mu masaha akuze y’ijoro ryo kabiri , ikanibasira bikomeye igice kinini cy’ubibiko bw’uru ruganda ndetse hakaba hahiye ibitambaro birenga ibihumbi 180 bikoreshwa mu kudoda ibiryamirwa birimo amashuka, n’ibiringiti.

Gusa Polisi y’u Rwanda Ishami rishinzwe gukumira no kurwanya inkongi y’umuriro ndetse no gutabara abari mu kaga ryahise rihagaboka bwangu ribasha kuzimya uyu muriro wari umaze gufata indi ntera mbere yuko hakomeza gufatwa ibindi bice byinshi bigize uru ruganda .

Kugeza ubu Iyi nkongi y’umuriro ntiharamenyekana icyayiteye gusa benshi mu baganiriye n’umunyamakuru wa Daily box bemeje ko ishobora kuba yatewe no gukozanyaho kw’intsinga z’umuriro w’amashyarazi zitari zipfunyitse neza.

Mu rwego rwo gukomeza kwirindi ibi byago mu bihe bitandukanye Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya Inkongi n’Ubutabazi (Fire & Rescue Brigade) rikunze gutanga amahugurwa binyuze mu bukangurambaga bwo gukumira no kurwanya inkongi, hongerwa umubare munini w’abaturarwanda bafite ubumenyi mu kwirinda no guhangana n’ingaruka zituruka ku nkongi.

Hatangwa ubumenyi rusange ku nkongi n’uburyo bwo kuzikumira, guhungisha abantu bari ahabereye inkongi, ubumenyi bwo kugenzura ibyateza inkongi, gukoresha ibizimyamuriro bitandukanye byifashishwa ahabaye inkongi n’ubutabazi bw’ibanze.

Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya inkongi n’ubutabazi rivuga ko iyi gahunda yo gukangurira abantu benshi kwirinda impanuka igabanya inkongi ziba n’ibihombo ziteza birimo kwangirika kw’ibikorwaremezo n’abantu bazitakarizamo ubuzima.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *