Kuri uyu wa gatatu tariki ya 12 / Gashyantare /2024 , Umusore w’imyaka 21 utuye mu karere ka Bugesera yatawe muri yombi nyuma yo gufatirwa mu cyuho arimo gutunganiriza ikiyobyabwenge cya Kanyanga mu rugo rwaho yari atuye .
Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Bugesera yatangaje ko yataye muri yombi uyu musore ubwo yamusangaga iwe mu mudugudu wa Gahwaji ya mbere , mu kagari ka Kibenga mu murenge wa Mayange ku makuru yatanzwe n’abaturage .
Aya makuru yanahamijwe na SP Hamdun Twizeyimana usanzwe ari umuvugizi w’igipolisi cy’u Rwanda mu ntara y’Iburasirazuba ndetse anemeza ko urwego avugira rwagiye guta muri yombi nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage .
Aho yagize ati : ” Abapolisi bacu bahise bajyayo , basanga uyu musore amaze kwarura kanyanga ingana na litiro zisaga 30 zari mu bidomoro bibiri ndetse yitegura no gutunganya iyindi niko guhita atabwa muri yombi .”
Uyu musore akimara gutabwa muri yombi , iyi kanyanga yatunganyaga yamenewe mu ruhame ndetse yanafatiriwe ibikoresho yakoreshaga mbere yuko agezwa kuri sitasiyo ya Mayange y’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha [ RIB ] mu gihe hagitegerejwe gukorerwa dosiye igashyikirizwa ubushinjacyaha .
Polisi ikomeza itangaza ko iki kiyobyabwenge cyo mu bwoko bwa kanyanga cyangiza ubuzima bw’abakinyoye ,bigateza ubujura , gukubita no gukomeretsa ndetse n’ibindi byaha birimo ihohoterwa rishingiye ku gutsina .