Bryan Ngwabije yasinyiye indi kipe yo mu Bufaransa!

Myugariro w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Bryan Clovis Ngwabije, yasinye amasezerano y’umwaka umwe mu ikipe nshya yazamutse mu cyiciro cya kane mu Bufaransa, FC Dieppe.

Ngwabije w’imyaka 26 yakiniraga Blois Foot 41 muri icyo cyiciro mu mwaka ushize w’imikino, aho yakinnye imikino 25 ya shampiyona.

 Iyi kipe ye yarangije ku mwanya wa 6 n’amanota 40. Uyu mukinnyi w’inkingi ya mwamba mu bwugarizi, yitezweho gufasha FC Dieppe kwitwara neza muri shampiyona itaha.

Ngwabije yatangiriye umwuga we muri Olympique Lyonnais mu ikipe y’abatarengeje imyaka 19. Nyuma yaho, yakiniye amakipe atandukanye arimo Andrezieux, Guingamp, SC Lyon ndetse na Blois Foot 41.

Yahamagawe bwa mbere mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda tariki ya 4 Kamena 2021, mu mukino wa gicuti Amavubi yakinnye na Centrafrique.

Kuri ubu yongeye guhamagarwa mu ikipe y’igihugu Amavubi  ku nshuro ye ya kane   , aho ari muri benshi bahamagawe na Adel Amrouche bazakina na Algeria tariki ya 9 Kamena i Brida mu mukino wa gicuti.

Ngwabije arategerejweho kongera imbaraga mu bwugarizi bwa FC Dieppe, by’umwihariko mu gihe iyi kipe ifite intego yo kwigaragaza neza mu cyiciro cya kane cy’u Bufaransa.

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *