Bruno Fernandes yagize icyo atangaza ku bakomeje kwinubira imikinire ya Ruben Amorim
Kapiteni w’ikipe ya Manchester United, Bruno Fernandes,yavuze ko hari igihe bigorana kumva imikinire y’umutoza Ruben Amorim.
Ku bitego 3-2, byatsinzwe ikipe ya Ipswich Town, ku wa Gatatu, ndetse byahise bihesha umutoza Ruben Amorim, intsinzi ya 11, kuva aje gutoza ikipe ya Manchester United. Gusa nubwo iyi ntsinzi yabonetse nta kizere gihambaye cyazamutse mu rwambariro rw’iyi kipe, dore ko nubundi yahise ikomeza kuba ku mwanya wa 14, ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona, nyuma y’imunsi 27 imaze gukinwa.
Ikarita itukura yo mu gice cya mbere cy’umukino yahawe umunya-Danimarike, Patrick Dorgu, ntiyemereye ikipe ya Manchester United gukina umukino usatirira imbere nkuko bisanzwe, gusa ntibyari kure yo kwemeza ko, ari bwo bwa mbere iyi kipe igaragaye ikina neza nubwo ititabaje uburyo bw’imikinire bw’umutoza Ruben Amorim.
Nubwo Fernandes, akunze kumvikana cyane ashimagiza imikinire y’umutoza w’ikipe abereye kapiteni, yashyize yemera ko hakiri akazi kenshi ko gukorwa kugira ngo imikinire ya Ruben Amorim, igende mu mucyo.
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru TNT sports, gikorera mu bwami bw’Abongereza, Bruno Fernandes, yavuze ko bo nk’abakinnyi bagomba gukora cyane ndetse bagakurikiza ibyo bakora mu myitozo niba koko bashaka kuvana ikipe yabo mu rwobo runini yaguyemo.
Yagize ati,” Hari ubwo ubona bigoranye kubyumva kandi umutoza ntako aba atagize ngo atubwirize cyane icyo gukora.
Avuga ku bareberera ikipe kapiteni Bruno yagize ati:
” abakinnyi bareba imikino myinshi kandi natwe dufite abashinzwe ikipe benshi yewe uretse n’abo bazanye [na Amorim] hari nabo yahasanze, dufite benshi baturi inyuma ngo twitware neza, mpamya rero ko ibyo nibikorwa muburyo bwiza kandi buboneye nta kabuza tuzaza mu kibuga kandi tuzitwara neza.
Bruno Fernandes, kandi yumvikanye avuga ko imikinire y’umutoza we ifite byinshi ihishiye ahazaza, ibi akaba yabitangaje ubwo abanyamakuru bamubazaga kuri amwe mu magambo asa nk’azimije yavugaga ku mikinire y’uyu mutoza.
Biteganyijwe ko ikipe ya Manchester United, iraza gucakirana na Fulham ku munsi w’Imana muri iki cyumweru ubwo haraba hakinwa ikiciro cya 5, mu mikino y’igikombe vmcy’igihugu (FA cup) ni mu gihe kandi izakurikizaho urugendo igomba gukorera mu gihugu cya Esipanye, ubwo izaba igiye gukina na Real Sociedad,mu mikino ya Europa league, mbere ho gato y’iminsi mike ngo ikine n’umucyeba wayo w’igihe kirekire Arsenal muri shampiyona, umukino uteganyijwe mu mpera z’icyumweru gitaha.