EntertainmentHome

Bruce Melodie yahagije kwifuza kw’abitabiriye igitaramo cye muri Ottawa

ITAHIWACU Bruce, uzwi nka Bruce Melodie, kuri ubu uri kubarizwa mu gihugu cya Canada, mu ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu 26 Ukwakira 2024, yataramiye muri Ottawa.

Igitaramo Bruce Melodie yakoreye muri Ottawa cyitabiriwe n’abanyarwanda batuye muri Canada, ndetse n’abandi batandukanye bo hafi aho, ibi bigaragaza n’uko aho yagombaga gukorera iki gitaramo hari hakubise huzuye.

Iki gitaramo cyabaye nk’ikibimburiye ibindi, uyu muhanzi yateguye gukorera aha mu gihugu cya Canada, dore ko yavuze ko ateganya gukorera mu mijyi nka ,Montreal, Vancouver na Toronto.

Biteganyijwe ko ku italiki ya mbere Ugushyingo 2024, azataramira I Montreal, taliki 2 ugushyingo 2024, ataramire mu mujyi wa Toronto, hanyuma asoreze muri Vancouver, taliki 9 Ugushyingo 2024.

Ibi bitaramo bigiye kuba, nyuma y’uko byari byarasubitswe bitewe n’iserukiramuco rya MTN Iwacu Muzika Festival. ryagombaga gutangira ku itariki 05 Ukwakira 2024, rigasoza ku itariki 19 Ukwakira 2024.

Bruce Melodie, umaze kuba ubukombe muri Muzika nyarwanda, no muri Africa, ari muri gahunda yo kwamamaza ibihangano bye mu bihugu bitandukanye by’iburayi.

Ni nyuma y’uko ashyize hanze indirimbo, yise “Iyo foto”, yakunzwe cyane ndetse ikamwinjiriza agatubutse, cyane ko yanarebwe na benshi ku rubuga rwa You Tube[imaze kurebwa n’abasaga 3.4M].

Ni nako ku rutonde rw’indirimbo 100 z’ikunzwe mu Rwanda “Rwanda Music Billboard” , iyi ndirimbo yafashe umwanya wa mbere muri uku kwezi ku Ukwakira 2024.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *