HomePolitics

Brian Kagame yasoje amasomo ye ya gisirikare

Umwana wa  Perezida Paul Kagame witwa Brian Kagame yateye ikirenge mu cya mukuru we Ian Kagame nyuma yo gushyira iherezo ku masomo ye ya gisirikare yarimo akurikiranira mu mu ishuri ryo mu Bwongereza rya Royal Military Academy Sandhurst .

Brian Kagame usanzwe ari bucura bwa Perezida Kagame yasoreje aya masomo muri kaminuza yigisha  amasomo ya gisirikare iri muri zimwe mu zikomeye muri kiriya  gihugu no ku isi muri rusange kuko yagiye icamo bimwe mu bikomerezwa nk’umwami w’Ubwongereza witwa Charles III .

Abicishije ku rukuta rwe rwa X yahoze yitwa Tweeter , mu masaha akuze yo ku munsi wejo wo ku  gatanu  Ambasaderi w’u Rwanda muri iki Gihugu witwa Johnston Busingye yifurije kuzagira ishya ndetse no guhirwa Brain Kagame wasoje amasomo ye .

Aho yagize ati : “Ibirori binogeye ijisho by’akarasisi ko kurangiza amasomo muri Royal Sandhurst Military Academy, mu Bwongereza uyu munsi. Ndagushimiye Ofisiye muto Brian Kagame. Igihugu gitewe ishema nawe. Turakwifuriza ibyiza gusa.”

Ibi birori kandi byo gusoza kwa Brian byanitabiriwe na mama we Madamu Jeannette Kagame ndetse n’abandi bavandimwe be bavukana mu nda barimo Brian Kagame, Yvan Cyomoro Kagame na Ian Kagame  we wasoje muri iri shuri mu myaka ibiri itambutse kuko yasoje muri Kanama 2022 .

Si Charles III gusa ukomeye wasoje muri iri shuri kuko  , ryanaciyemo abahungu be bombi Prince William , Prince Harry na  Muammar Muhammad Abu Minyar al-Gaddafi wigeze kuyoboraho igihugu cya Libya .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *