FootballHomeSports

BREAKING : Niyonzima Haruna yagizwe kapiteni mushya wa AS Kigali

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 14 Gashyantare , Ikipe ya AS Kigali imaze gutangaza ko umukinnyi wayo mushya witwa Haruna Niyonzima ariwe ugiye kuyibera kapiteni mu mikino yose isigiye kugirango uyu mwaka w’imikino wa 2024 -25 ugere ku musozo .

Ikipe ya As Kigali ntago yari ifite kapiteni uhoraho kuva uyu mwaka w’imikino watangira nyuma yuko Myugariro Bishira Latif wari ufite igitambaro cy’ubukapiteni mu buryo buhoraho atandukanye n’iyi ikipe mu mpera z’umwaka wa 2023 -24 .

Mu mikino y’igice cya mbere cya shampiyona ahanini wasangana Akayezu Jean Bosco na rutahizamu wayo ukomoka mu gihugu cy’u Burundi witwa Shabani Hussein bakunze kwita Tshabalala aribo basimburanaga mu gufata iki gitambaro .

Si inshuro ya mbere , Haruna Niyonzima ahawe inshingano nk’izi mu ikipe ya As Kigali kuko yigeze kuba kapiteni w’iyi kipe mbere yuko yerekeza mu gihugu cya Libya mu kwezi kwa mbere mu mwaka wa 2023 .

Muri Mutarama nibwo Haruna Niyonzima wigeze kuba kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi yasinyanye n’ikipe n’abanyamujyi amasezerano agomba kumumaza amezi atandatu akinira iyi kipe gusa hashyirwamo ingingo yuko ashobora kwiyongera bitewe n’ubwumvikane bw’impande zombi .

Niyonzima Haruna kuri ubu amaze gutsindira iyi kipe igitego kimwe yatsinze mu mukino wabaye tariki ya 8 Gashyantare iyi kipe ye yacakiranagamo n’ikipe ya Bugesera kuri sitade ya Kigali Pele Stadium.

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *