FootballHomeSports

Breaking News : Muhire kevin yongereye amasezerano muri Rayon sports

Ikipe ya Rayon sports imaze kongerera amasezerano Kapiteni wayo witwa Muhire Kevin ,akaba asinye amasezerano y’imyaka ibiri kuri miliyoni 40.

Ni amakuru amaze kujya ahagaragara mu kanya ubwo umuvugizi wa Rayon sports ,Ngabo Ruben yagiranaga ikiganiro n’igitazamakuru cya B&B kigali ,aho yatangaje ko Muhire amaze gushyira umukono ku masezerano y’imyaka ibiri akinira ubururu n’umweru akaba yahawe angana na miliyoni 40 z’amafaranga y’u Rwanda nkuko Ngabo yakomeje abitangaza .

Muhire Kevin utarahwemye kugaragaza kwitangira ndetse no gufasha iyi ikipe mu bihe bigoye yagiye icamo byagiye birangwa n’ibura ry’amikoro yo guhemba abakinnyi mu mwaka w’imikino ushize ariko nka kapiteni agakomeza kugenda afasha iyi kipe mu buryo bumwe cyangwa ubundi yaba mu gutera akanyabugabo abakinnyi ndetse n’umusaruro mu kibuga.

Muhire Ubwo yari ageze ku musozo w’amasezerano ye muri Gikundiro yasabye iyi kipe kumuha agera kuri miliyoni 40 z’amafaranga y’u Rwanda kugirango abashe kuyisinyira n’ubwo hagati aho yagendaga abona andi makipe amwifuza ariko akomeza kugira ikipe ya Rayon sports amahitamo ye ya mbere yo kwerekezamo ,kuva icyo gihe Rayon sports yatangije gahunda yise kwigurira umwana wayo aho yashyizeho uburyo bwa akenyenyeri kugirango buri mukunzi wese wa ekipe ya Rayon sports abashe gutanga uko yifite mu rwego gukusanya angana na miliyoni 40 Muhire Kevin yari yabasabye.

Muhire Kevin aje yiyongera ku mutoza ku uwitwa Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo uzwi nka Robertinho wamazwe gutangazwa nk’umutoza mukuru ,hamwe n’abakinnyi barimo Haruna Niyonzima ,Niyonzima olivier seif ,fitina Ombarenga n’abandi benshi baguzwe muri iri gura n’igurisha ry’abakinnyi bose bitezwe ko bazerekanwa ku munsi w’igikundiro ubura iminsi icyenda ngo ubere muri sitade Amahoro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *