BREAKING NEWS : M23 yafashe ikibuga cy’indege cya Kavumu muri Bukavu
Mu kanya gashize , umutwe w’inyeshyamba wa M23 umaze gutangaza ko wamaze kwigarurira agace ka Kavumu karimo n’ikibuga cy’indege cya Kavumu giherereye mu birometero 30 uvuye i Bukavu mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo .
Umuvugizi w’ihuriro rya AFC / M23 , Bwana Laurence Kanyuka niwe umaze kwemeza amakuru aho abicishije ku rubuga rwa X yemeje ko uyu mutwe avugira wamaze kwigarurira iki kubuga cy’indege cya Kavumu n’ibice bigikikije .
Uyu mutwe kandi wanatangaje ko wigaruriye umujyi wa Kabamba , hamwe mu hantu h’ingenzi mu nzira nyabagendwa igana i Bukavu , ibi uyu mutwe ubikoze nta ni cyumweru giciyeho hafashwe ingamba zo guhagarika imirwano no gushyiraho agahenge bifashweho umwanzuro n’abakuru b’ibihugu bari bahuriye i Dar es Salaam .
Kurundi ruhande , abakuru b’ibihugu batandukanye bageze i Addis Ababa muri Ethiopia aho bitabiriye Inama isanzwe ya 38 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.