Watch Loading...
FootballHomeSports

Breaking News : Carlo Ancelotti yafashe icyemezo ku hazaza he muri Real Madrid

Umutoza w’ikipe ya Real Madrid, Carlo Ancelotti, yamaze gutangaza ko atazakomezanya n’iyi kipe ubwo uyu mwaka w’imikino uzaba urangiye.

Nkuko tubikesha ibinyamakuru birimo Forbes magazine, amakuru ahari avuga ko uyu mugabo ukomoka mu gihugu cy’Ubutaliyani yamaze kumenyesha ikipe ya Real Madrid, ko adateganya kubahiriza amasezerano aheruka gusinya mu mwaka ushize, aya masezerano akaba yagombaga kumugeza muri 2026.Ubu byitezwe ko azatandukana n’iyi kipe mu mpeshyi y’uyu mwaka ubwo igikombe cy’isi cyamakipe mato kizaba kirangiye.

Amakuru aravuga ko iki cyemezo yafashe ari ntakuka, hatitawe ku musaruro uwo ari wose waboneka mu gihe gisigaye. Iki cyemezo kikaba kije mu gihe ikipe ya Real Madrid, iyoboye urutonde rw’agateganyo rwa shampiyona ikaba kandi ikiri mu marushanwa ya (Copa del Rey) na (UEFA champions league) mu gihe igikombe cy’isi cy’amakipe mato cyo kigomba gutangira mu mpeshyi y’uyu mwaka.

Ancelotti ku hazaza he muri Real Madrid

Icyugazi gikomeye gikomeje kuzamuka ku mutekano w’akazi k’uyu mugabo, aho byatangiye mu byumweru bike bishize ubwo ikipe atoza yatsindwaga imikino ya Liverpool, Athletic Bilbao na AC Milan utibagiwe n’intsinzwi ebyiri zikomeye za (El clasico) harimo iyo muri shampiyona no ku mukino wa nyuma w’igikombe kiruta ibindi muri Esipanye, izi ntsinzwi biravugwa ko zasize ibitekerezo bye mu kangaratete.

“kuri njye mbifata nk’ibyagaciro gutoza ikipe ya Real Madrid, ubwo umutoza Ancelotti yaganiraga na radio Anchio, mu Kuboza umwaka ushize.” Gutsinda ntibijya byoroha na rimwe gusa kubikorera hano biroroha kurusha kubikorera ahandi , ndishimye hano ndetse nta na byinshi ntekereza ku hazaza hanjye. Ndacyafite imyaka 2, ku masezerano y’umurimo rero reka dutegereze turebe ikizavamo.”

Ibi yavuze bisa nk’ibyaje guhinduka ahanini bitewe n’intsinzwi z’uruhererekane aherutse guhura nazo,ndetse ziri mu byatumye ahita ahindura imyumvire ku hazaza he. Nkuko ikinyamakuru Forbes magazine gikomeza kibivuga uyu mugabo w’imyaka 65, ntateganya kujya mu kiruhuko cy’izabukuru ahubwo amakuru menshi aramwerekeza mu bindi bihugu bitandukanye, uyu akaba aherutse kwanga akazi ko gutoza ikipey’igihugu ya Brazil mu mwaka ushize.

Ninde ushobora kuza gusimbura Ancelotti mu ikipe ya Real Madrid ?

Abakandida bayoboye mu bashobora kuza gusimbura uyu mugabo mu ikipe ya Real Madrid, harimo Xabi Alonso, wahoza akinira iyi kipe hagati mu kibuga. Uyu mugabo ukomoka mu gihugu cya Esipanye, akaba ari gutoza ikipe ya Bayer Leverkusen mu gihugu cy’Ubudage, ndetse akaba aherutse no gutwara igikombe cya shampiyona mu mwaka w’imikino ushize.

Alonso,aherutse gushyira umukono ku masezerano yo gutoza ikipe ya Bayer Leverkusen, azamugeza mu 2026 mu mwaka ushize, bisa nk’ibyatunguranye aho byari byitezwe ko agomba guhita ava muri iyi kipe nyuma yo kugira umwaka mwiza w’imikino. Yageze muri Leverkusen, muri 2023 hagati, ndetse aza no gukora amateka yo gutwara igikombe cya shampiyona y’Ubudage adatsinzwe umukino n’umwe ibintu byari bibaye bwa mu mateka y’iyi kipe.

Ubu akaba ari mu mwanya mwiza wo gusimbura umugabo wigeze kumutoza i Bernabeu. Alonso yakiniye Real Madrid, imikino 236, hagati ya 2009 na 2014 ubwo yari aturutse mu ikipe ya Liverpool, ndetse aza no kuyivamo yerekeza muri Bayern Munich, nyuma y’imyaka 5, Alonso ni umunyabigwi cyane dore ko yatwarnye na Real Madrid, igikombe cya UEFA champions kimwe icya shampiyona kimwe, bibiri bya Copa del Rey, igikombe kimwe kiruta ibindi ku mugabane w’Uburayi ndetse na kimwe kiruta ibindi muri Esipanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *