BREAKING NEWS : Ambasaderi wa Qatar mu Rwanda yitabye imana
Misfer bin Faisal Mubarak Al-Ajab Al-Shahwani, wari ambasaderi w’igihugu cya Qatar mu Rwanda yitabye imana .
Amakuru mabi yatashye i Doha ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu ubwo Nyakabahwa Mohammed bin Abdulrahman Al-Thani usanzwe ari minisitiri w’intebe w’iki gihugu yatangaje iyi nkuru y’incamugongo kuri rubanda,abicishije ku urukuta rwe rwa X ,aho yihanganishije umuryango ndetse n’igihugu cyose ku ubw’urupfu Faisal Mubarak Al-Ajab ndetse anasoza amwifuriza iruhuko ridashira anasaba abantu ko bakomeza kumusabira.
aho yagize ati :”Twihanganishije twebwe ubwacu ndetse n’imiryango ya nyakwigendera Misfer bin Faisal Al Shahwani, wari Ambasaderi wa Leta ya Qatar mu Rwanda, wapfuye uyu munsi,Turasaba Imana Isumbabyose kumwakira no kumubabarira ndetse no gukomeza umuryango we n’abamukundaga bose ibaha kwihangana n’ihumure” nkuko tubikesha igitangazamakuru cya Bwiza.
Ambasaderi Al-Shahwani yatangiye imirimo yo guhagararira leta ya Doha i Kigali mu kwezi ku ukwakira mu mwaka wa 2021 .Kugeza ubu ntiharatangazwa icya muhitanye ndetse na gahunda ngari yo kumusezeraho ku nshuro ya nyuma.