BREAKING : Itorero riyoborwa na Pasiteri Julienne Kabanda ryambuwe ubuzimagatozi

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB, rwatangaje ko rwambuye icyangombwa cy’ubuzimagatozi Itorero Grace Room Ministries, riyoborwa na Pasiteri Julienne Kabanda kubera kutubahiriza amategeko.


Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa gatandatu tariki ya 10 Gicurasi 2025 nibwo RGB yatangaje ko yambuye icyemezo cy’ubuzimagatozi Grace Room nka Minisiteriya ihuriwemo n’indi miryango kubera kutubahiriza ibikubiye mu itegeko rigena imitunganyirize n’imikorere by’imiryango ishingiye ku myemerere.

Uru rwego rwemeza ko Grace Room yakunze gukora ibikorwa bijyanye no gusenga, ariko ngo bikaba bihabanye n’ibikorwa ndetse n’intego z’iyi Minisiteriya nk’uko bigaragara mu mategeko shingiro yayo.


RGB kandi ikomeza isaba Imiryango yose yanditswe gukora ibikorwa bijyanye n’intego zayo kandi ikagenzura neza ko ibikorwa byayo byose bijyanye n’intego nyamukuru yagaragajwe mu gihe cy’iyandikwa. ndetse ko gukora ibikorwa binyuranye n’ibyasabiwe uburenganzira, bituma hafatwa ibihano byo mu rwego rw’ubutegetsi, harimo no kwamburwa icyangombwa cy’iyandikwa cyangwa cy’ubuzimagatozi igihe bibaye ngombwa.


Urwego rw’lgihugu rw’lmiyoborere ruributsa imiryango yose ishingiye ku myemerere ko igomba guha agaciro icyangombwa cy’ubuzimagatozi yahawe no gukurikiza ibiteganywa n’itegeko ndetse n’amabwiriza bigenga iyi miryango.

Iri dini rikaba rifatiwe ibihano mu gihe hirya no hino mu gihugu hakomeje Igikorwa cyo kugenzura ko amategeko n’amabwiriza byubahirizwa mu rwego rwo guteza imbere umuco wo kubazwa inshingano no gukurikiza amategeko mu miryango ishingiye ku myemerere wiyemejwe n’uru rwego rusanzwe rureberera imiryango ishingiye ku myemerere .

Iyi nkuru uyakiriye ute ?


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *