Bombori bombori mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda iri gushaka itike ya CHAN 2025
Umutoza wungirije wa mbere mu ikipe y’ihugu y’u Rwanda “Amavubi” Rwasamanzi Yves yatunguranye yanga gukomeza iyi mirimo nyuma y’uko Jimmy Mulisa yahawe gutoza ikipe y’igihugu mu mikino yo gushaka itike ya CHAN ya 2025 iri kwitegurwa.
Mu minsi ishize nibwo umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Umudage Torsten Frank Spittler yerekeje iwabo ku mugabane w’iburayi aho ngo yagiye mu biruhuko by’iminsi mikuru.
Ku itariki ya 22 na 28 Ukuboza 2024, u Rwanda rufite imikino ibiri [ubanza n’uwo kwishyura] yo gushaka itike y’Imikino y’Anyuma y’Igikombe cy’Afurika cy’Abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo “CHAN” .
Mu byumvikana hagombaga guhitwamo ugomba gutoza ikipe mu gihe Torsten Frank Spittler adahari, Rwasamanzi Yves mu byumvikana nk’umutoza wa kabiri ku mutoza wa mbere niwe wari guhita ugira amahirwe yo gufata ikipe gusa siko byagenze.
Amakuru akavuga ko Rwasamanzi Yves yanze kungiriza Jimmy Mulisa [ wari umutoza wungirije wa gakabiri] ahitamo kuvuga ko hari ibibazo mu mu ryango we agiye kwitaho bityo ko yahabwa uruhushya rw’iminsi umunani.
Ku Cyumweru tariki ya 15 Ukuboza 2024, nibwo ikipe y’igihugu y’u Rwanda “Amavubi” ya CHAN yatangiye imyitozo yitegura iyi mikino ibiri yo gushaka itike y’iki gikombe cyizabera mu bihugu bitatu Uganda, Tanzania na Kenya.
Ikindi kiri kwibazwa ni impamvu Torsten Frank Spittler yagiye mu biruhuko kandi afite imikino yagombaga gutoza , gusa igihari ni uko ngo mu masezerano y’uyu mugabo kumuha ikiruhuko birimo.