HomePolitics

Bobi Wine yasubije icyifuzo cya General Muhozi cyo guhura mu murwano w’iteramakofe

Umunyapolitike utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, akaba n’icyamamare mu muziki wa Robert Robert Kyagulanyi Ssentamu,  yasubije ubusabe General Muhozi yari yamusabye mu butumwa aherutse gutambutsa kurukuta rwe rwa X yahoze yitwa tweeter.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa X yahoze yitwa tweeter, uyu Robert Kyagulanyi Ssentamu Uzi nka Bobi wine, yagaragaje ubutumwa General Muhozi yari aherutse kumugezaho kuru uru rubuga, aboneraho amubwira ko uwo murwano w’iteramakofe atariwe uzarota ubaye.

Ati “Ubusabe bwawe ndabwemeye” 

Uyu Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi wine Kandi yaboneyeho kubwira General Muhozi ko naramuka amukubise akamutsinda azahita ava muri politike, gusa anaboneraho gusaba General Muhozi ko nakubitwa azahita arekera kunywa inzoga.

Ni mugihe uyu General Muhozi ukunze kugaragara yandika ku rubuga rwa X ibyo benshi bavuga ko ari ubwana, abandi bakavuga ko ari uburyo bwiza bwo gukina politike, yari amaze iminsi yihanangirije Bobi wine amushinja gukurakwiza imvugo z’urwango akaba, akaba ari naho yamusabiye ko bahuriye mumukino w’itera makofi bitamutwara umwanya kumukubita.

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *