Watch Loading...
FootballHomeSports

Bitunguranye ! Vinicius Jr wa Real Madrid ashobora kwerekeza muri Saudi Arabia

Ikipe ya Real Madrid yamaze kubwirwa ko ari ikibazo cy’igihe gusa kugira ngo rutahizamu wayo w’umunya- Brazil witwa Vinicius Junior yerekeze mu makipe yo muri shampiyona yo muri Arabiya Sawudite akomeje kumwifuza ayobowe n’iyitwa Al Ittihad .

Amakuru dukesha ikinyamakuru ESPN avuga amakipe abarizwa muri iyi shampiyona y’abarabu akomeje kureshya uyu musore ndetse no mu kwezi gushize abahagarariye ikigega rutura gishinzwe ishoramari ry’Arabiya Sawudite ku isi xyizwi nka Saudi Arabia Pubulic Investment Fund bahuye n’abareberera inyungu za vinicius Junior bagirana ibiganiro ahanini byibanze ku kuba Vinicius yakwerekeza muri iyi shampiyona .

Iki kigega cy’Abanya – Saudi Arabiya nicyo cyireberera ndetse cyikanatera inkunga amakipe arimo Al Nassir , Al Hilal na Al lttihad kandi ngo mu Kuboza kwa 2024 abayobozi bacyo bemeranije n’abari bahagarariye Vinicius ko mu kwa mbere agomba kwerekezayo .

Nubwo ibiganiro bigeze ku rwego rwiza , ubwo yongeraga amasezerano mu mwaka ushize agomba kuzamugeza mu mwaka wa 2027 , Vinicius Junior w’imyaka 24 y’amavuko yasinye ko uwashaka kumuvana muri Real Madrid mbere y’umusozo w’aya masezerano agomba kuzishyura angana na Miliyari y’amadori ya leta zunze ubumwe z’Amerika .

Vinicius yari ari mu bihe byiza muri Real Madrid kuva uyu mwaka w’imikino watangira kuko amaze gutsinda 8 akanatanga n’imipira ivamo ibitego igera kuri 5 mu mikino 15 amaze gukina iyi kipe muri La Liga .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *