HomePolitics

Bishop Harerimana Jean Bosco wayoboraga Itorero Zeraphat Holy Church n’umufasha we bagejejwe imbere y’urukiko

Kuri uyu wa Kane tariki 24 Ukwakira 2024 ,Umuyobozi w’itorero Zeraphat Holy Church Bishop Harerimana Jean Bosco yagejejwe imbere y’urukiko kugirango aburanishwe ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ku byaha aregwamo n’umufasha we birimo   gukangisha gusebanya no gukwirakwiza amafoto y’imikoreshereze y’ibitsina,gusa ariko urubanza rwaje gusubikwa ku busabe bw’uregwa.

Abaregwa barimo Bishop Harerimana Jean Bosco na  Mukansengiyumva Jeanne bagejejwe imbere y’urukiko uyu munsi gusa ariko babwiye umucamanza ko yasubika uru rubanza kubera ko atiteguye ndetse ko atigeze abona umwanya wo gusesengura neza dosiye ikubiyemo ibyaha baregwa birimo n’icyaha kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

Bishop Harerimana n’umufasha we bakomeje batanga impamvu zatumaga iburanishwa ryabo risubikwa nkaho yatangaje ko anakeneye guhabwa telephone ye yafatiriwe ubwo yatabwaga muri yombi kuko yavuze ko nayo yamufasha kubona ibimenyetso byamufasha kumushinjura nkuko byanashimangiwe n’umwunganira mu mategeko wemeje ko uwo ahagarariye atabasha kwiregura mu gihe atigeze abona umwanya uhagije wo kunyuza amaso muri dosiye ivuga kubyo aregwa .

uwunganira Bishop Harerimana mu mategeko yagize ati “Harimo ibimenyetso bimushinjura twifuzaga ko nawe bayimuha niba baramaze gukuramo ibyo bashakaga kugira ngo abashe kwiregura.”

kurundi ruhande ,Ubushinjacyaha bwavuze ko ku kijyanye no kuba uregwa asaba kuba yasubizwa Telefone ye, bitakunda, kuko yafatiriwe kubera ibyaha akekwaho kandi bikiri gukorwaho iperereza, ndetse Ubugenzacyaha bukaba bwarayifashe kuko hari ibimenyetso biyirimo bigikusanywa.

Umushinjacyaha yagize ati “Icyo twamusaba ni uko yajya mu Bushinjacyaha bakayimwereka n’ibyo bimenyetso ashaka bakaba bamufasha kubireba.”

Nyuma yo kumva impaka ku mpande zombi, Umucamanza yasubitse urubanza, arushyira tariki 29 Ukwakira 2024, anategeka ko telefone y’uregwa yazazanwa mu Rukiko.

Umuntu wese ukurikiranyweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, iyo abihamijwe n’Urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze itatu, n’ihazabu itari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko zitarenze miliyoni 5 Frw.

Iki ni igihano giteganywa n’ingingo ya 174 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibahano muri rusange.

Ni mu gihe icyaha cyo gukangisha gusebanya cyo ugihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko itarenze itatu n’ihazabu y’ibihumbi 100 Frw ariko itarenze ibihumbi 300 Frw.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *