Bisa nk’ibyarangiye , Ruben Amorim wa Sporting Lisbon niwe ujyiye gusimbura Eric TenHag mu gutoza Manchester united !

Ikipe ya Manchester united iri mu biganiro bya nyuma n’umunya – Portigal utoza ikipe ya Sporting Lisbon kuba yayibera umutoza mukuru wayo nyuma yo kwirukana Umuholandi Eric Tenhag wayitozaga ku munsi wejo .
Ikinyamakuru Dail Mail dukesha aya makuru cyatangaje ko nubundi no mu cyumweru gishize uwitwa Ruben Amorim yari umwe mu bari ku urutonde rw’abagomba gusimbura Eric Ten Hag igihe cyose yaba yeretswe umuryango noneho ibi biza gutizwa umurindi nyuma yuko ku munsi wejo ku wa mbere Manchester United yatangaje ko ingoma y’Umuholandi yari imaze imyaka ibiri nigice atoza iyi ikipe isanzwe ikinira umunsi ku munsi kuri sitade ya Old Trafford yashyizweho akadomo.
INDI NKURU WASOMA IFITANYE ISANO N’IYI : Ni iki cyo kwitega kuri Van Nistelrooy ugiye gusigarana Man Utd mu nzibacyuho ?
Ni no ku umunsi wejo kandi iyi ikipe ya Manchester united yatangajemo ko uwitwa Ruud van Nistelrooy yahawe inshingano zo kuba umutoza mukuru w’agateganyo, ariko United yahise itangiza ibiganiro na Amorim wa Sporting nyuma yuko uyu mutoza abonwa n’ubuyobozi bwa united nk’uhura neza n’ibyo bifuza gukina ndetse akaba anahendutse ugereranije n’abandi bahari kuko uyu mutoza afite agaciro miliyoni 8.5 zama pound mu masezerano ye muri Sporting .
Uyu mugabo w’imyaka 39, wigeze guterekerezwaho ku myanya y’umutoza mukuru muri Liverpool na West Ham mu ntangiriro zuyu mwaka, gusa ariko bikavugwa ko yiteguye kujya muri United kuko binavugwa ko ari umukunzi wayo w’akadasohoka .
Ibi bikaba byumvikanisha rero ko Amorim yateganyaga kuva muri Sporting uyu mwaka w’imikino urangiye, gusa ariko ibi bivugwa ko byahindutse nyuma yo kumenyeshwa yo kuyifuzwa [Offer ] za United mu ntangiriro zuku kwezi ndetse kandi rero amakuru ava muri portigale avuga ko ntakabuza rwose uyu mutoza ajyiye guhita afata iyihuse ngo ashyire umukono ku masezerano y’igihe kirekire nk’umutoza mukuru wa united.
Umuhorandi Erik ten Hag wari umaze imyaka ibiri n’igice ari umutoza wa Manchester United byatangajwe ko yamaze kwirukanwa akaba agiye kuba asimbuwe n’amwenewabo Ruud van Nistelrooy w’imyaka 48.
Uyu Muhorandi yageze mu ikipe ya Manchester United mu mwaka wa 2022 avuye mu ikipe ya AFC Ajax mu gihugu cy’Ubuhorandi nayo yaramazemo imyaka ine dore ko yari yarayitoje kuva mu mwaka wa 2018 kugera 2022.
Muri iyi mpeshyi ya 2024, nibwo ubuyobozi bushya bwita kubya siporo muri iyi kipe INEOS(Sir Jim Ratcliffe) bafashe icyemezo cyo kongerera amasezerano Erik ten Hag nyuma yo kubaha igikombe cya FA CUP ya 2023-2024 batsinze ikipe ya Manchester City ku mukino w’anyuma ibintu benshi mu bafana b’iyi kipe batishimiye dore ko bo bavugaga ko akwiye kwirukanwa nyuma yo kubura tike ya Champions League .
Mu gutangira uyu mwaka w’imikino Ten Hag yitwaye nabi cyane aho muri shampiyon y’igihugu y’Abongereza ubu ari ku mwanya wa 14 aho yatsinze imikino 3 anganya 2 atsindwa imikino 4 n’umwenda w’ibitego 3, muri UEFA Europa League kuri ubu Machester United ihagaze ku mwanya wa 21 mu makipe 36 n’amanota 3 ikaba ntamukino numwe iratsinda.
Ibi kandi byiyongeraho kuba abakinnyi b’iyi kipe ntakizere ubona bakifitiye mu kibuga ku buryo benshi muri bo batagitanga n’umusaruro abo barimo Marcus Rashford, Bruno Fernandes, Rasmus Winther Højlund ndetse na abandi .
Mu butumwa bw’ubuyobozi bwa Manchester United bagize bati “Erik Ten Hag yamaze kuva ku nshingano zo gutoza ikipe ya Manchester United y’Abagabo. Turamushimira ndetse tumwubahira ibyo yakoze byose mu gihe yari kumwe natwe , turamwifuriza ibyiza mu hazaza he.”
Kuri ubu ikipe igiye gusigaranwa na Ruud van Nistelrooy w’imyaka 48 akaba nawe Umuhorandi wanakiniye iyi kipe kuva mu mwaka wa 2001-2006, nyuma yasoza akinjira mu mwuga w’ubutoza aho yatoje amakipe arimo Jong PSV ndetse na PSV Eindhoven mbere yo kwinjira mu ikipe ya Manchester United muri iyi mpeshyi aje kungiriza ten Hag.
Mu butumwa bw’ubuyobozi bwa Manchester United bakomeje bagira bati “Ruud van Nistelrooy agiye gufata inshingano zo gutoza ikipe nk’umutoza w’agateganyo afashwa n’abatoza basanzwe bahari gusa umutoza uzatoza ikipe by’aburundu azashakwa ahabwe akazi.’”
Ten Hay yari agifite amasezerano azamugeza mu mwaka wa 2026 tariki 30 Kamena bisobanuye ko hari amafaranga iyi kipe imugomba kugirango batandukane.
Manchester United izagaruka mu kibuga ku itariki ya 30 Ukwakira 2024, bakina n’ikipe ya Leicester City muri Carabao Cup, bakurikizeho Chelsea muri Premier League itariki ya 3 Ugushyingo 2024, mu gihe tariki 07 Ugushyingo bazakina n’ikipe ya PAOK muri Europa League nkuko byagararutsweho mu makuru ashize ya Daily box.