FootballHomeSports

Biramahire Abeddy yashyize umucyo ku mpamvu yagarutse gukina mu Rwanda

Umukinnyi Rayon Sports iherutse gusinyisha Biramahire Abeddy yavuze ko impamvu yavuye mu ikipe yakiniraga mu gihugu cya Mozambique ari umutekano mucye wari muri iki gihugu.

Uyu musore ukina nka rutahizamu yaba aciye hagati ndetse no ku mpande yasinyiye ikipe ya Rayon Sports ku mpera y’ifunga ry’isoko ry’ukwezi kwa mbere 2025 ndetse bikaba byaratunguye benshi kuko mu batekerezwaga ntago uyu mukinnyi yarimo.

Avuga rero ku mpamvu nyamukuru yahisemo gusohoka mu ikipe ya Ferroviário de Nampula yo muri  Mozambique akerekeza mu ikipe ya Rayon Sports ntakubitekerezaho yagize Ati “Nari ngifite amasezerano ariko hariya hari ibibazo by’umutekano nk’imyigaragambyo, ureberera inyungu zanjye rero twagiranye gahunda yo kureba ko byakunda, Rayon Sports iranganiriza mfata icyemezo cyo kugaruka mu Rwanda.”

Yakomeje kandi agaragaza ko guhitamo Rayon Sports bitamugoye cyane ko ngo abakinnyi benshi bo mu Rwanda bibi ari inzozi zabo gukinira iyi kipe “Rayon Sports ni ikipe nziza kandi ni amahitamo meza. Buri mukinnyi wese ukina mu Rwanda gukinira iyi kipe ziba ari inzozi ze.

Uyu musore utegerejwe na benshi kureba urwego rwe yasoje avuga ko amasezerano yasinye bimusaba gukora cyane ndetse anasaba abafana kubashyigikira mu rwego rwo kugera ku musaruro w’ibikombe “Igihe nasinye kiransaba gukora cyane, sinasanga ikipe ku mwanya wa mbere ngo isubire hasi. Abafana batube hafi kugeza ku munota wa nyuma dutwaye igikombe.”

Uy musore yamaze gutangira imyitoza muri iyi kipe yitegurira hamwe nabandi umukino wa shampiyona Rayon Sports ifitanye na Musanze FC ku itariki ya 09 Gashyantare 2025.

Akaba kandi yarasinye amasezerano ya mezi atandatu ashobora kongerwa bigendanye n’uburyo azaba yitwaye muri ayo mezi, uyu musore kandi yaziye icyarimwe na Assana Nah Innocent, Adulai Jaló na Souleymane Daffé.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *