Biramahire Abbedy yatangaje umuyobozi wo muri Rayon Sports wamwegereye ngo aze kuyikinira

Rutahizamu w’ikipe ya Rayon Sports Biramahire Abbedy uri kubica bigacika muri Shampiyona y’u Rwanda ndetse n’igikombe cy’Amahoro yatangaje ko perezida wa Rayon Sports ari we wamwegereye aramuganiriza bituma yemera kuza muri iyi kipe.

Uyu musore yasinyiye Rayon Sports avuye mu ikipe ya Clube Ferroviário de Nampula yo muri Mozambique, kubera umutekano muke wari muri iki gihugu nk’uko yigeze ku bitangaza, icyo gihe yagize Ati “Nari ngifite amasezerano ariko hariya hari ibibazo by’umutekano ‘nk’imyigaragambyo’ ureberera inyungu zanjye rero twagiranye gahunda yo kureba ko byagenda, Rayon Sports iranganiriza mfata icyemezo cyo kugaruka mu Rwanda.”

Ubwo yagiranaga ikiganiro n’umunyamakuru Canisius Kagabo, yavuze ko umuyobozi wa Rayon Sports ari we wamwegereye habura iminsi ibiri ngo isoko ry’Igura n’Igurisha rifunge , ubwo nawe yatekerezaga kwerekeza mu yandi makipe yo hanze y’u Rwanda.

Aho yagize Ati: “nari mfite gahunda yo kugenda mbura VISA, umwe mu bayobozi ba Rayon Sports arampamagara ambaza niba byashoboka ko naza, mvugana na Manager wange mbona iminsi iri kugenda ambwira ibyo nabasaba babyemeye mpita mfata umwanzuro njya muri Rayon Sports. Ni umuyobozi wa Rayon Sports wampamagaye.”

Abbedy amaze gutsindira Rayon Sports ibitego umunani , bine muri Shampiyona, n’ibindi bine mu gikombe cy’Amahoro. Akaba yarasinyiye Rayon Sports amasezerano y’amezi atandatu.

IYI NKURU UYAKIRIYE UTE?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *