Bidasubirwaho Pamella wa The Ben yahishuye ko ari hafi kwibaruka imfura
Umugore wa The Ben, Uwicyeza Pamella yagaragarije abanyarwanda ko bidasubirwaho atwite inda nkuru nyuma y’igihe cy’umwaka aba bombi bashyingiranwe.
Ku munsi w’ejo kuri Noheli, taliki 25, Ukuboza 2024, Uwicyeza Pamella yahishuriye abantu ko yitegura kwibaruka imfura y’aba bombi, mu gihe umugabo we imyiteguro irimbanyije ngo ataramire abanyarwanda muri BK Arena.
Mu butumwa uyu mugore yageneye abakunzi babo, abifuriza noheli nziza, yabukirikije amashusho agaragaza we n’umugabo we mu munyenga w’urukundo banezerewe, Aho The Ben yari afashe pamella ku nda igaragara ko ikuze.
Nuko yungamo ati: “Noheli nziza kuva kuri Twebwe batatu” aha yashakaga kumvikanisha ko atari we n’umugabo we gusa, ahubwo hari n’undi bari kumwe ariwe ruhinja atwite.
Ibi bibaye, nyuma y’uko taliki 23-24, Ukuboza 2024, ahitwa ku irebero muri Kigali, Aho batuye, aba bombi bizihizaga isabukuru y’umwaka umwe bamaze barushinze, ndetse n’imyaka igera kuri itanu bamaze bakundana.
Ibi birori bishimishije byabereye mu rugo rw’aba bombi byari byatumiwemo bamwe mu nshuti zabo zitandukanye.
Ku italiki 31, ukwakira 2023 nibwo The Ben na Pamella, basezeranye kubana akaramata, imbere y’amategeko, bakora ubukwe ku ya 23 ukuboza 2023.
Umuhanzi The Ben ari mu myiteguro y’igitaramo yise “The new Year’s Groove” kizaba taliki yambere Mutarama kikabera muri BK Arena, akaba Ari naho azamurikira Alburm ye ya gatatu.