Manchester United yatangaje ko yamaze kumvikana na Red Bull Leipzig ku igurwa ry’umunyarwenya w’imyaka 22 ukomoka muri Slovenia, Benjamin Sesko, mu masezerano agera kuri miliyoni £73.7 (ni ukuvuga miliyoni 85 z’amayero).
Aya masezerano arimo miliyoni £66.3 (76.5m euros) azishyurwa ako kanya, andi akaba azongerwaho mu byiciro bijyanye n’imyitwarire n’umusaruro w’uyu mukinnyi.
Sesko ategerejwe i Manchester aho azakora isuzuma ry’ubuzima (medical) kuri uyu wa Gatanu mbere yo gutangazwa nk’umukinnyi mushya wemewe wa United.
Uyu musore yakiniye Leipzig imikino 87 atsindamo ibitego 39, bituma yifuzwa n’amakipe atandukanye, harimo Arsenal na Newcastle.
Uyu mukinnyi aje akurikira abaherutse kugura na United barimo rutahizamu Matheus Cunha na Bryan Mbeumo bashowemo hamwe miliyoni £130.
Amafaranga yakoreshejwe muri izi transfert yateguwe mu buryo butazahaza ubukungu bwa United, cyane cyane ko umushahara wa Marcus Rashford ungana na £325,000 buri cyumweru uri kwishyurwa n’ikipe ya FC Barcelona yamuguze mu ntizanyo.
Mu rwego rwo gukomeza gushaka ubushobozi bwo kugura abandi bakinnyi, United yinjije miliyoni £5 nyuma y’uko Chelsea ivuye mu biganiro byo kugura Jadon Sancho. Kuri ubu, irifuza kugurisha Alejandro Garnacho ku kiguzi cya miliyoni £50, uyu mukinnyi w’Umwongereza ufite inkomoko muri Argentine akaba arimo gushakishwa na Chelsea.