Beni : Abantu batatu bakomerekeye mu bitero by’amabandi muri komini ya Oicha

Ku wa gatandatu, tariki ya 24 Kanama, abantu batatu bakomerekeye mu gitero cyabereye muri komini yo mu cyaro cya Oicha, umurwa mukuru w’ubutaka bwa Beni mu ma Amajyaruguru ya Kivu.

Nk’uko sosiyete sivile ibivuga, aba bambuzi bitwaje imbunda batwaye ibintu byinshi by’agaciro ndetse banakomeretsa abagera kuri batatu ubwo barimo bavuza induru kandi ahamagarira inzego z’umutekano gukora byihutirwa kugira ngo babatabare.

Muri iri joro kandi ryo ku itariki ya 24 /kanama, hibwe kandi ivuriro rya AFRICANO, aho abambuzi bibye moto y’umuforomo, nyuma yo kunanirwa kwinjira mu nyubako.

Umuyobozi w’ibi bitaro, Dr Emery Katavali, yahamagariye abayobozi n’inzego z’umutekano gufata inshingano zabo:

Ati: “Turi mu mujyi rwagati wa Oicha, bivugwa ko ari ahantu hizewe cyane. Ariko mugihe ibyo twifashisha mu kazi kacu bitavogerwaga byamaze gutangira guhura nibikorwa nkibi, twavuga iki k’umutekano w’abenegihugu basanzwe baba mu nyengero za komine ya Oicha? Noneho, aba baturage bagiye kujya mubihe bibabaje cyane . reo turasaba inzego z’umutekano n’inzego zose z’abasivili gufata inshingano zabo mbere yuko ibintu biba bibi kurushaho. ”

Kuri uyu wa gatatu, umuyobozi wa komini yo mu cyaro cya Oicha Nicolas Kikuk ,yahuye n’abakozi ba sosiyete sivile kugira ngo baganire kuri iki kibazo giteye impungenge.

Nicolas Kikuku rero yasabye abamutoye kongera ubukangurambaga no kumenya abakekwaho kwihisha mu baturage bagakora ibikorwa nk’ibi bigayitse.Yanatangaje kandi ko hafunguwe iperereza kugira ngo bakurikirane aba bajura bahungabanya amahoro y’abaturage.

Sosiyete sivile muri Oicha ivuga ko mu byumweru bitatu bishize ibitero by’amabandi yitwaje intwaro ku ngo byakajije umurego.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *