Belarus : Perezida Lukashenko agiye kongera kwiyamamariza kuyobora iki gihugu muri manda ye karindwi
Perezida Alexander Lukashenko uyobora igihugu cya Belarus yatangaje ko azongera akiyamamariza mu matora y’umukuru w’igihugu ateganijwe ku itariki ya 26 / Mutarama aho azaba agiye guhatanira gutorerwa kuyobora iki gihugu muri manda ye ya karindwi yikurikiranya .
Kuri uyu wa gatatu, i Minsk mu murwa mukuru w’iki gihugu kuri komisiyo ishinzwe amatora (CEC) yatangaje itariki aya amatora ateganijwe kuberaho ndetse Lukashenko, usanzwe ari umufatanyabikorwa ukomeye w’Uburusiya washinjwaga kuba yaribye amatora yabanjirije aya ndetse no gukuraho abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa politiki ye mu buryo butubahirije amategeko .
CEC mu itangazo yashyize ku mbuga nkoranyambaga yavuze ko inteko ishinga amategeko yemeje itariki y’itora bidasubirwaho ndetse ibi byaje bikurikira ko mu cyumweru gishize Lukashenko yavuze ko mu ntangiriro z’uyu mwaka ko azongera akiyamamariza kuyobora iki gihugu muri 2026.
Kurundi ruhande ariko ,Ingabo za leta muri Belarus, zivuga ko zirambwiwe ubutegetsi bwa Lukashenko kuva yagera ku butegetsi bwa mbere mu 1994 nyuma y’uko Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti zisenyutse.
Kimwe n’andi yabanjirije aya, amatora aheruka muri 2020 yaranzwe na raporo z’uburiganya bukabije. CEC yatangaje ko intsinzi ya Lukashenko muri uwo mwaka yateje ibyumweru byinshi by’imyigaragambyo bigaragara ko byashakaga ko muri Biyelorusiya habaho ikimeze nk’impinduramatwara mu miyoborere.
Icyakora icyo gihe, Lukashenko yashoboye kumenya uko ibintu bimeze maze hahita hakurikiraho igitero simusiga, abantu ibihumbi n’ibihumbi barafatwa bajyanwa muri kasho ,abandi barahunga.
kuri ubu Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu witwa Viasna uvuga ko Biyelorusiya ifite imfungwa za politiki zigera ku 1300.Muri Gashyantare 2022 Beralus yemereye ingabo z’Uburusiya gukoresha ifasi yayo kugira ngo bagabe igitero kuri Ukraine.