EntertainmentHome

Batatu bakekwaho uruhare mu rupfu rwa Liam Payne uzwi mu itsinda rya one direction batawe muri yombi

Abantu bagera kuri batatu batawe muri yombi n’inzego z’umutekano bashinjwa kugira uruhare mu rupfu rw’umuhanzi Liam Payne wamenyekanye mu itsinda “One direction” uherutse kwitaba Imana mu kwezi gushize.

Urupfu rw’uyu muhanzi w’umwongereza witabye Imana ku myaka 31 y’amavuko, rwamenyekanye taliki 16 Ukwakira 2024, nyuma yo guhanuka ku igorofa rya gatatu rya hoteli izwi nka “Casa Sur Hotel”, ahazwi nka Buenos mu gihugu cya Argentine aho yari yaraye.

Kuri ubu amakuru avuga ko inzego zishinzwe umutekano muri Argentine zataye muri yombi abantu batatu bashinjwa urupfu rw’uyu muhanzi.Muri aba , harimo inshuti ya hafi ya Liam payne, aho bivugwa ko nyuma y’iperereza ryakozwe basanze iyi nshuti igaragara nk’aho yanamurebereraga mu by’umuziki , yari yahoze aha kuri hotel akaza kugenda mbere y’uko uyu yitaba Imana.

Hafashwe Kandi umukozi wo muri hotel uyu muhanzi yapfiriyemo, aho bivugwa ko mu byo kunywa yamuhaye haba hari harimo ibyangiza ubuzima cyane ko ngo amashusho yafashwe na za camera z’iyi nyubako yerekanye uyu mukozi aha Payne ibiyobyabwenge inshuro zirenze imwe. Hanatawe muri yombi umucuruzi wagurishije uyu Payne ibiyobyabwenge.

Ibi bibaye nyuma y’uko isuzuma ryakorewe ku mubiri w’uyu muhanzi, bifashishije inkari ndetse n’amaraso ye, basanze ikiyobyabwenge cya cocaine n’ibindi bitandukanye mu mubiri we. Ibi bakabishingiraho bavuga ko uyu muhanzi yaba yarafashe ibiyobyabwenge byinshi bigatuma atakaza ubwenge.

Ubugenzacyaha bwavuzeko mu bigize iperereza ryakozwe bagerageje kubaza amakuru incuti abavandimwe abafana ba Payne ndetse n’itsinda ry’abakozi bo muri hotel.

Bavuga ko Kandi babajije abanyabwenge batandukanye, hakanakorwa igenzura ku mashusho yafashwe n’ibyuma by’ikoranabuhanga mu masaha 800.

Bifashishije Kandi Telefone ngendanwa y’uyu muhanzi bareba uko yagiye ahamagarana, ubutumwa bugufi yohereje akanakira, byose mu ntego yo kumenya neza icyishe uyu muhanzi.

Abanyabwenge Kandi mu gushaka kumenya niba kugwa kwa Payne byari impanuka cyangwa yarabifashijwe, basanze mbere y’uko agwa atari ameze neza muby’imitekerereze.

Amakuru dukesha ikinyamakuru “law&Crime”, avuga ko nyuma y’iri perereza inzego z’umutekano zashyikirije ubugenzacyaha raporo yamapaji 180 hanyuma kuwa gatanu ushize ubushinjacyaha bwanzura ko aba batatu batahuwe batabwa muri yombi.

How do you fell about this page

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *