Batanu barimo umunyarwanda birukanywe burundu muri Australia

Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka rwo muri Australia rwatangaje ko rwamaze kwirukana abagabo bagera kuri batanu barimo umunyarwanda umwe ndetse n’abakongomani bane binjiye muri iki gihugu bihabanye n’amategeko y’iki gihugu .

Uru rwego rwavuze ko aba bagabo uko ari batanu bamaze gusubizwa mu bihugu byabo nyuma yuko bafatiwe ku kirwa cya Saobai giherereye mu gace ka Torres Strait muri Australia badafite ibyangombwa byemewe .

Muri aba batanu harimo uwitwa Ntagora Steven Ruremangabo w’imyaka isaga 44 waturutse i Minembwe , Felix Sebaziga w’imyaka 42 na Eric Semahoro w’imyaka 35 na joshua Irakiza w’imyaka 34 bose bakomoka i Uvira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo hamwe n’umunyarwanda Muhumure Merci w’imyaka 25 wo mu karere ka Musanze mu murenge wa Muhoza wo mu ntara y’Amajyaruguru y’u Rwanda .

Aba bagabo bivugwa ko binjiye muri iki gihugu baciye muri Papua Guinea mu mpera zo mu mwaka wa 2024 , aho byemezwa ko binjiriye ku byangombwa byabagaragazaga nk’abaganga b’abamisiyoneri bagahita babakomezanya muri Indonesia .

Kurundi ruhande , hari bamwe mu bagabo bo muri Papua Guinea bashinjwa gufasha aba bimukira kwambuka mu buryo butemewe n’amategeko babajyana muri Austaralia bamaze gutwabwa muri yombi ndetse nta gihindutse bagombwa kujyanwa imbere y’inkiko kugirango babirozwe .

Ikibazo cy’urubyiruko rw’umugabane w’Afurika rukomeje guhungira hanze y’uyu mugabane rushaka amaramuko ndetse n’uburyo bwisumbuye bw’imibereho ni kimwe mu bikomeje gutuma iterambere ry’uyu mugabane rigenda biguru ntege nyuma yuko abakabaye amaboko awuteza imbere bakomeje kuwuhungira kure ahanini biterwa n’ukwikubira imirimo hafi ya yose kw’abanyepolitiki n’imiryango yabo , intambara z’urudaca zibarizwamo , ikimenyane , uburezi butagifite icyo bumaze ku isoko ry’umurimo ndetse n’imihindagurikire y’ikirere ahanini igira ingaruka mbi cyane ku gice cy’ubuhinzi n’ubworozi gifatiye runini benshi mu rubanda rwo kuri uyu mugabane .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *