Barcelona yashyize umucyo ku byo kuzana Luis Diaz cyangwa Marcus Rashford!

Ikipe ya Barcelona yamaze kugaragaza ko izagura Luis Diaz wa Liverpool byakunda ikazana na Marcus Rashford mu gihe Manchester United yakwemera kumutanga ku ntizanyo.

Hari hamaze iminsi hari urujijo kuri ibi, cyane ko bisa nk’ibigoye ko Barcelona aba basore bombi yabagura icyarimwe, amakuru akemeza ko umukinnyi Barcelona yifuza ari Luis Diaz mu gihe Rashford we ari ibikunda ku ntizanyo nawe yakongerwa mu mubare w’abakinnyi bayo mu gihe Manchester United yo ishaka £40m kuri Marcus Rashford akagenda burundu.

Iyi Barcelona icungiye kuri Raphinha ndetse na Lamine Yamal ari ko iyo urebye neza usanga ntabasimbura bafite , ndetse birashoboka ko n’umusaruro bagize umwaka ushize w’imikino ushobora ku gabanuka cyangwa ntube ukenewe mu mwaka mushya w’imikino ngo ikipe itware ibikombe , cyane nko kuri Raphinha.

Gusa muri iri soko ry’Igura n’Igurisha ryu kwezi kwa Gatandatu kwa 2025, byitezwe ko Barcelona itazinjiza abakinnyi benshi n’ubwo Perezida wayo Joan Laporte yavuze ko ibibazo by’ubukungu iyi kipe yari ifite biri kugenda bikemuka.

Umuyobozi wa Siporo muri iyi kipe ‘Deco’ mu minsi ishize yavuze ko ikibaraje ishinga ari ukongerera abakinnyi amasezerano: Lamine Yamal,Pedri, Gavi, Ronald Araujo, Raphinha ndetse na Jules Kounde.

Ubuyobozi bwa Barcelona mu minsi ishize buherutse gutangaza ko kandi butakifuza Nico Williams bemeza ko bamwifuje mu mwaka ushize ntibamubona bakaba barabivuyemo ibyerekana ko umugambi wa Barcelona wo gusinyisha abakinnyi benshi bashya ntawuhari.

Imibare ya Luis Diaz na Marcus Rashford muri Premier League 2024-2025!

Luis Diaz: Imikino-36, Ibitego-13 , imipira yavuyemo ibitego- 5.

Marcus Rashford: Imikino-25, Ibitego-6, imipira yavuyemo ibitego-3.

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *