
Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa Bangladesh (ICT) rwatangaje ko rwatangiye ingamba zo gushaka uburyo buboneye kugirango Sheikh Hasina wahoze ari minisitiri w’intebe w’iki gihugu wahungiye mu ubuhinde abashe kugezwa imbere y’ubutabera kugirango akurikiranweho ibyaha ashinjwa .
Ku cyumweru, umushinjacyaha mukuru w’uru rwego yavuze ko inzira y’amategeko zigamije kugarura Hasina muri Bangaladeshi zatangiye gukorwa, kugira ngo akurikiranweho ibyaha by’urugomo ndetse rwanaguyemo abatari bake rwakozwe n’abayobozi mbere yuko amenengana bitewe n’imyigaragambyo rusange yabaye muri Kanama.
Nyuma y’ibyumweru byinshi by’imyigaragambyo ndetse n’ibitero bikaze byari bigamije kwivugana abayobozi, Hasina yahunze na kajugujugu ya gisirikare ku ya 5 Kanama maze agwa ku kibuga cy’indege hafi ya New Delhi aho yashakaga ubuhungiro. Kuba yari mu Buhinde byagize ingaruka ku mibanire hagati ya leta ya Dhaka na New Delhi, kandi impaka z’ububanyi n’amahanga zirashoboka mu gihe Bangladesh yaramuka ishyizemo ingufu za gisirikare kugirango imugarure mu rubanza.
Mohammad Tajul Islam, umushinjacyaha mukuru wa ICT, yavuze ko Hasina ushinjwa kuyobora igihugu yakoresheje igitugu mu gihe cy’imyaka 15 yamaze ku butegetsi, arimo gushakishwa kubw’uruhare rwe mu kureberera ubwicanyi mu gihe cy’imyigaragambyo.
Yatangarije abanyamakuru ati: “Nkuko nyirabayazana nyamukuru yahunze igihugu, tuzatangira inzira zemewe n’amategeko zo kumugarura.“
Islam yongeyeho ati: “Bangladesh ifite amasezerano n’ubuhinde yo koherezanya inkozi z’ibibi ku mpande zombi yashyizweho umukono mu 2013, mu gihe cya guverinoma ya Sheikh Hasina ubwo yari ku butegetsi.
At “Nkuko amaze kugira uruhare runini mu bwicanyi bwabereye muri Bangladesh, tuzagerageza kumugarura muri Bangladesh mu buryo bwemewe n’amategeko kugira ngo aburanishwe.”
Gusa kurundi ruhande Ingingo iri mu masezerano yo koherezwa hagati y’ibihugu byombi ivuga ko koherezwa mu mahanga bishobora kwangwa iyo icyaha gifite “imico ya politiki”.
ICT yashyizweho na Hasina mu mwaka wa 2010 kugira ngo ikore iperereza ku mahano yabaye mu ntambara yo kwigenga yo muri 1971 yo muri Pakisitani.
Hasina arashinjwa ihohoterwa rikabije ry’uburenganzira bwa muntu, harimo no gufungwa ku mbaraga no kwica abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa politiki, guverinoma ya Hasina yamanuwe mu gihe ibyumweru by’imyigaragambyo iyobowe n’abanyeshuri .
Raporo ibanza y’umuryango w’abibumbye ivuga ko abantu barenga 600 bishwe mu byumweru bibanziriza ihirikwa rya Hasina ,Hasina w’imyaka 76, ntiyigeze agaragara mu ruhame kuva yahunga ndetse na leta ya Dhaka [Bangladesha ] yanambuye pasiporo ye ya diplomasi.
Icyakora, abayobozi ba Bangladeshi basobanuye neza ko Dhaka izashyira ingufu mu kugarura umuyobozi wavanywe ku butegetsi kugira ngo arenganurwe.Umuyobozi w’agateganyo Muhammad Yunus, wegukanye igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel wafashe ubutegetsi nyuma y’imyigaragambyo, mu cyumweru gishize yavuze ko Hasina agomba kurekwa igihe yari mu buhungiro mu Buhinde kugeza igihe azanwe mu rugo kugira ngo aburanishwe.
Bangladesh.