Abahoze bayobora Rayon sports bavuzweho kugana iy’ishyamba bagarutse bunze ubumwe !

Abigeze kuyobora ikipe ya Rayon Sports bavugwagaho ukutumvikana, bemeje ko kuri ubu bamaze kwiyunga ngo bafashe iyi kipe idafite uyiyobora ubu, mu mikino ifite mu minsi iri imbere irimo uzayihuza na mucyeba wayo Kiyovu Sports.
Muvunyi Paul wahoze ayobora Rayon Sports yatangaje ko we n’abandi babaye mu buyobozi bw’iyi kipe, bose biyemeje gutahiriza umugozi umwe bakayifasha mu bihe irimo birimo no gutegura umukino wa Shampiyona uzayihuza na Kiyovu Sports ku wa Gatandatu ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru Igihe.
Ubwo barimo baganira ,Sadate Munyakazi, mu butumwa yatanze yicaranye na Paul Muvunyi, yagarutse kuri uyu mukino ugiye guhuza Rayon na Kiyovu, avuga ko bagomba kuwutsinda.
Sadate asubiza Juvenal Mvukiyehe na we wahoze ayobora Kiyovu, na we wagarutse avuga ko na we yiteguye gutsinda ikipe yabo, yagize ati “Nyakubahwa Perezida Muvunyi, uyu muntu ntitwamuha ubutumwa ngo ahubwo twitegure, twitegure nk’Aba-Rayon, twitegure nk’abanyabikombe kugira ngo bakwereke uko ibikombe bitegurwa, uko ibikombe bijyanwa. Kiyovu rero ni wowe uhereweho.”
Munyakazi Sadate kandi yemeje ko uku guhura kwe na Muvunyi kwagennye agahimbazamushyi kazahabwa abakinnyi b’iyi kipe igihe bazatsinda Kiyovu.
Ati “Njye na Perezida Muvunyi rwose twabitekereje kandi neza, abasore badushimishe, dukore natwe ku makofi tubashimishe uko bikwiye.”
Juvenal Mvukiyehe wahoze ari Perezida wa Kiyovu, na we mu butumwa yari yatanze, yavuze ko nubwo yumvise ko “abo basaza ba Rayon bagarutse, mubabwire ko bagiye kubabara kuko natwe abasaza ba Kiyovu twagarutse.”
Mu gihe manda ya komite nyobozi icyuye igihe muri Gikundiro yarangiye ku wa 24 Ukwakira 2024, nta bundi buyobozi burashyirwaho ndetse ntiharamenyekana igihe hazabera andi matora.
Muri izi mpera z’iki cyumweru ikipe ya Rayon sports ifitanye umukino ukomeye wa shampiyona n’ikipe ya Kiyovu Sports basanzwe bahangana guhera cyera na kare gusa ariko Rayon sports ikaba yarakunze gutsindwa n’iyi ikipe yambara urucaca mu myaka nk’itanu ishize byumwihariko ku ngoma y’umunyemari wayiyoboraga witwa Mvukiyehe Juvenal ubu wamaze gushinga ikipe ye bwite yitwa Addax ikina muri shmpiyona y’ikiciro cya kabiri .
Kuko nk’ubu turamutse dufatiye ubwo Rayon sport yatsindaga Kiyovu Sport ibitego bitatu ku ubusa tariki 8 Nzeri 2023 ku mukino wa nyuma w’Irushanwa rya RNIT Savings Cup, ryasorejwe kuri Kigali Pelé Stadium yari imaze imyaka ine itayitsinda kuko yabiherukaga tariki 1 Ukuboza 2019.
Gusa kurundi uyu mukino usanze ikipe ya Kiyovu sports y’umutoza Bipfubusa mu bibazo by’amakoro ndetse no kubura ibyangombwa byo kwandikisha bamwe mu bakinnyi baguze kubera ibyo itarakemura bijyanye n’ibihano FIFA yayishyiriyeho ndetse Amakuru avuga ko Kiyovu Sports izongera kwemererwa kwinjiza abakinnyi muri Kamena mu mwaka utaha. Gusa iyi kipe yashyizeho Umunyamategeko umenyereye imanza za Siporo, kugira ngo abashe kujuririra iki cyemezo cya FIFA wenda igihano kibe cyagabanywa.