HomePolitics

Baltasar uherutse kugaragara mu mashusho agera kuri 400 yiha akabyizi yakuwe mu nshingano ze !

Kuri uyu wa gatanu ,Umunya – Equatorial Guinea witwa Baltasar Ebang Engonga uherutse kugaragara mu mashusho amugaragaza akora imibonano mpuzabitsina n’abagore batandukanye(bashyika kuri 400) yakuwe  mu nshingano yari afite zo kuba Umuyobozi Mukuru w’ikigo gishinzwe Iperereza mu by’imari.

Mu masaha y’igitondo cyo kuri uyu wa gatanu nibwo Perezida wa Equatorial Guinea Teodoro Obiang Nguem yashyize itangazo rikura mu nshingano Baltasar Ebang Engonga zo kuyobora iki kigo gishinzwe Iperereza mu by’imari muri iki gihugu .

Amakuru ava mu bushinjacyaha bukuru bwo muri Equatorial Guinea atangaza ko ibi bikorwa by’ubusambanyi byakozwe n’uyu mutegetsi byagiye bibera ahantu hatandukanye harimo nko mu biro bya Engonga, mu mahoteli no mu bwiherero, kandi ngo igihe cyose yabikoraga, habaga hari ‘cameras’ zifata amashusho.

Umushinjacyaha Mukuru muri Equatorial Guinea yatangaje ko mu gihe ibizamini byo kwa muganga bizagaragaza ko uyu mugabo afite indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, azakurikiranwa n’Ubushinjacyaha, aho azaba ashinjwa gushaka kubangamira ubuzima rusange.

 Ibi uyu mushinjacyaha abivuze nyuma yuko bivugwa ko Baltasar usanzwe ari umuhungu wa mu byara wa Perezida Obiang ashinjwa kuba yari afite ubwandu bwa virusi itera SIDA ndetse yayanduje bamwe muri bagenzi be b’abanya-Guinée-Équatoriale ndetse n’abanya-Caméroun bagiye baryamana.

Nyuma y’uko inkuru ya Baltasar ibaye kimomo, Visi-Perezida wa Guinée-Équatoriale abinyujije ku rubuga rwe rwa X yamaganye icyo yise imyitwarire igayitse yagaragaye mu biro bya Leta uyu mugabo yakoreragamo .

Teodoro Nguema yashimangiye ko umubano ushingiye ku busambanyi ubujijwe ku abakozi bakorera mu inzego za Leta, ndetse anaca amarenga y’uko abo bizagaragaraho bazakurikiranwa ndetse bazakanirwa urubakwiye.

 Aya mashusho ma 400  yasakaye ku mbuga nkoranyambaga kuva mu mpera z’icyumweru gishize nyuma yo gutabwa muri yombi kwa Baltasar Engonga wari umuyobozi mukuru w’ikigo cya leta gishinzwe iperereza (National Financial Investigation Agency), akekwaho ibirego bitandukanye birimo n’aya mashusho.

Gukwirakwira kwayo kwatumye visi perezida w’iki gihugu asaba abagenzura n’abatanga serivisi za internet mu gihugu guhagarika gukomeza gukwira hose kwayo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *