Ayabonga wongerera imbaraga abakinnyi ba Rayon Sports yanenze icyo yise ubujuru nyuma y’umukino wa Rutsiro na APR FC

Umutoza wongerera imbaraga abakinnyi mu ikipe ya Rayon Sports, Ayabonga Lebitsa , yanenze imigendekere ya Shampiyona y’u Rwanda yemeza ko harimo ubujura ndetse anibaza uburyo amakipe yo mu Rwanda azabasha guhatana mu mikino Nyafurika ya CAF mu gihe bimeze bitya.

kuri uyu wa gatandatu wa tariki 26 Mata 2025, hakinwaga umunsi wa 25 wa Shampiyona y’igihigu y’u Rwanda “Rwanda Premier League” aho ikipe ya Rutsiro FC yari yakiriye iya APR FC kuri sitade Umuganda umukino warangiye APR FC inyagiye iya Rutsiro FC ibitego bitanu ku busa(5-0).

Ni ibitego byinjijwe na Djibril Quattara ku munota wa 35′ , Ruboneka Jean Bosco 45′, Umugande Denis Omedi 66′ , Lamine Bah 69′ ndetse na Victor Mbaoma utari uherutse mu kibuga.

Uyu mukino warebwe n’abafana benshi ba Rayon Sports, cyane ko ku munsi w’ejo kuri iyi sitade bahafite umukino bagomba kwakirwamo na Etincelles FC, uyu mukino Kandi warebwe n’abari mu itsinda ry’abatoza ba Rayon Sports ukongeraho n’abakinnyi b’iyi kipe.

Abarebye uyu mukino ntibavuze rumwe ku buryo ibitego byagiyemo aho batumva uburyo ikipe inamaze igiye yitwara neza yatsindwa nk’umwana buto Kandi ku bitego byinshi aka kageni , harimo n’uyu mutoza wongerera ingufu abakinnyi ba Rayon Sports, Ayabonga Lebitsa.

Abicishij ku mbugankoranyambaga ze Yagize Ati “Aka ni akababaro ku bantu bakunda umukino w’umupira w’amaguru, ese ubutabera burihe mu irushanwa? Ni gute uzahatana muri CAF(mu mikino Nyafurika) niba wiba mu buryo nk’ubu.” Gusa iyo witegereje ku mbugankoranyambaga z’uyu mutoza usanga yamaze gukuraho iki gitekerezo .

APR FC ihise ifata umwanya wa mbere n’amanota 52 mu gihe Rayon Sports itarakina umukino wayo mu gihe yawutakaza APR FC yakwigumira ku mwanya wa mbere mu gihe yawutsinda yawisubiza , umukino uri ku munsi w’ejo kuri sitade Umuganda ku isaha y’i saa Cyenda z’amanywa (15:00PM).

IYI NKURU UYAKIRIYE UTE?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *