Umukinnyi uje kumvikana na Rayon Sports yamaze kugera I Kigali mu Rwanda
Myugariro ukomoka mu gihugu cy’burundi agakina ibumoso(Left-Back) , Prince Michel Musore, yamaze kugera I Kigali aho aje kurangizanya n’ikipe ya Rayon Sports kugirango azayikinire umwaka utaha w’imikino. Umwaka wa 2024-2025, wa Shampiyona wasoje bisa nk’aho Rayon Sports nta mukinnyi ukina ibumoso yugarira ifite cyane ko Bugingo Hakim wabonaga urwego rwe ruri hasi ndetse imikino myinshi…