Chelsea izayobora umupira w’Abongereza mu myaka izaza : Enzo Maresca
Umutoza w’ikipe Chelsea, Enzo Maresca, yatangaje ko ikipe atoza ifite ubushobozi bwo kuyobora ruhago y’ Abongereza hagati y’imyaka itanu n’icumi iri mbere. Uyu Mutaliyani w’imyaka 44 ntahwema kuvuga ko ikipe ye itari mu zigomba guhatanira igikombe n’ubwo magingo aya afite amahirwe menshi dore ko ikipe ye ari iya gatatu ku rutonde aho anganya ibintu byose…