AMANI Frank

3 YEARS EXPRIENCE SPORTS WRITER .

Imvune ikomeye ya Donnarumma yagiriye ku mukino wa Monaco yahahamuye abatari bake

Ikipe ya Paris Saint Germain (PSG) ikomeje guhirwa n’intangiriro za shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Bufaransa (Ligue 1), ubwo yasangaga ikipe ya Monaco iwayo maze ikayihanyagirira ibitego bine kuri bibiri (4-2), gusa nayo yaje gutakaza umunyezamu wayo Gianluigi Donnarumma nyuma yo kugira imvune ikomeye yo mu isura. Iyi ntsinzi ikaba yahise ifasha Paris Saint Germain…

Read More

Urutonde rw’ibihugu 10 binini ku isi kuruta ibindi

Mu nkuru z’uruhererekane zivuga ku bumenyi bw’isi tubategurira, uyu munsi turagaruka ku bihugu icumi biruta ibindi ku isi tugendeye ku buso bwabyo n’imipaka yabyo yemewe n’umuryango w’abibumbye (UN). Twifashishije urubuga worldatlas.com, twabateguriye urutonde rw`ibihugo 10 biruta ibindi ku isi ukurikije ubunini bwabyo. 1. Igihugu cy’Uburusiya : Igihugu cy’uburusiya kiza ku mwanya wa mbere mu bihugu…

Read More

Mudasobwa iruta izindi (supercomputer) yatangaje abantu ikigero cy’amahirwe yahaye Manchester City mu kwegukana igikombe

Ikipe ya Manchester City ikomeje guhura n’uruhurirane rw’intsinzwi haba mu rugo ndetse no mu marushanwa mpuzamahanga. Nyuma yo gutsindwa n’ikipe ya Manchester United muri iyi week-end ishize, ikipe ya Manchester City yahise irushwa na Liverpool amanota 9, ni mugihe kandi Liverpool ifite umukino w’ikirarane byumvikana ko mu gihe yawutsinda hahita hajyamo amanota 12. Nyuma y’intsinzwi,…

Read More

Umukinnyi Mohamed Salah yegukanye igihembo cy’umukinnyi mwiza w’Ugushyingo

Umunya-Misiri Mohamed Salah yahiswemo n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bwongereza nk’umukinnyi witwaye neza mu kwezi ku Gushying uyu mwaka turimo. Salah yitwaye neza atsinda ibitego 7 ndetse atanga n’indi mipira 7 yavuyemo ibitego nk’ibyo, ubwo ikipe ya Liverpool yatsindaga imikino 3 yose ndetse bikayifasha no kugumana ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo. Uyu yatsinze igitego…

Read More

Igihugu cya Morocco cyongeye kwakira igikombe cy’Afurika, ndetse n’urugendo rukerekezamo ruramenyekana

Uyu munsi Ukuboza nibwo hamenyekanye ko Morocco, izakira ku nshuro ya gatatu yikurikiranya igikombe cy’Afurika 2026 mu cyiciro cy’abagore ndetse, hatangazwa n’inzira izitabazwa mu kumenya abazakitabira. Amakipe agera kuri 38 niyo yinjiye mu ijonjora rizatanga abazakina iyi mikino,umubare wagabanyutseho amakipe 4 ugereranyije n’ayitabiriye andi majonjora mu myaka yashize. Impande zombi zizakina imikino ibiri ubanza ndetse…

Read More

Kera kabaye ! Bachar Al Assad umwe mu baperezida bacye bashoboye kuguma ku butegetsi na nyuma yo kwangwa n’abaturage ; None byarangiye ahiritswe…

Hari mu mwaka wa 2011 ubwo ibihumbi byinshi by’abanya Syria byigabizaga imihanda mu myigaragambyo yasaga nk’iyateguwe, ahanini byaturukaga ku nkubiri y’impinduramatwara yavuzaga ubuhuha mu bihugu by’Abarabu, ahanini wasangaga abigaragambya bitwaza iturufu y’ingoma z’igitugu. Hagati y’uwaka wa 2010, na 2011, abaturage benshi bo mu bihugu by’Abarabu bakoze imyigaragambyo yari igamije impinduramatwara ku buyobozi bitaga ubw’igitugu. Rugikubita…

Read More

Uko ubuzima bwa Michail Antonio wa Westham United buhagaze nyuma y’impanuka ikomeye yakoze

Ubuzima bw’umukinnyi Michail Antonio ukinira Westham bumeze neza mu bitaro ndetse araganira agasubiza buri umwe umuganiriza gusa haracyari impungenge z’uko ashobora kutongera gukina umupira w’amaguru nyuma yo kubagwa igice cy’umubiri cyo hasi. Amakuru menshi aturuka mu bitangazamakuru by’i Burayi aravuga ko uyu mugabo ukomoka mu gihugu cya Jamaica ashobora kutongera gukina umupira w’amaguru nyuma yo…

Read More

Abayobozi 5 b’ibihangange babayeho mu mateka y’isi

Abayobozi 5 b’ibihangange babayeho mu mateka y’isi Nkuko Umufaransa Napoleon Bonaparte wabaye umwami w’abami ku mugabane w’Uburayi yabivuze mu magambo atazigera yibagirana aho yagize ati: ” umuyobozi mwiza ni wa wundi uzi gukorera ku cyizere.” Cyangwa se ukavuga ku magambo ya John Quincy Adams wabaye perezida wa Amerika we wavuze ati: ” Igihe ibikorwa byawe…

Read More

Umutoza Jose Mourinho ntiyazuyaje mu gusubiza Pep Guardiola wamuvuzeho

Jose Mourinho ntiyigeze arya indimi mu gusubiza umutoza Pep Guardiola wamwishongoyeho avuga ko amurusha gutwara ibikombe. Ni umwiryane ahanini watangijwe n’intsinzwi ikipe ya Manchester city isanzwe itozwa na Pep Guardiola, yagize ubwo yahuraga na Liverpool, mu cyumweru gishize, aho umukino ukirangira abafana ba ikipe ya Liverpool, bumvikanye baririmbira umutoza Pep Guardiola, ko buracya yirukanwa nuko…

Read More

Premier League : Hashyizwe hanze abakinnyi n’abatoza bahatanira ibihembo by’Ugushyingo

Abakinnyi umunani baturutse mu makipe atandatu atandukanye nibo bashyizwe ku rutonde rw’abahatana, ni mu gihe kandi bishoboka cyane ko iki gihembo cyakwegukanwa n’umukinnyi mushya ku nshuro ya kane muri uyu mwaka w’imikino nyuma y’aho Chris Wood wa Nottingham forest atagaragaye ku rutonde. Nuno Espirito Santo utoza Nottingham forest nawe ntiyagaragaye ku rutonde nyuma yo kwegukana…

Read More