DailyBox

Umuyobozi wa Tanzania Premier League yeguye nyuma y’uko perezida ubwe yinjiye mu kibazo cya Young na Simba SC

Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu yahuye n’ubuyobozi bwa Young Africans na Simba SC kugira ngo bazemere gukina umukino wo kwishyura wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Tanzania (Tanzania Premier League) wasubitswe nyuma y’uko Simba SC yanze gukina. Uyu mukino wari uwo ku munsi wa 23 wa Shampiyona, wari uteganyijwe gukinwa tariki 08 Werurwe 2025, ukabera…

Read More

Agahinda mu myidagaduro nyarwanda: Umubyeyi wa Chriss Eazy yitabye Imana

Umuryango mugari w’imyidagaduro nyarwanda uri mu kababaro gakomeye nyuma y’urupfu rw’umubyeyi wa Chriss Eazy, witabye Imana mu gitondo cyo ku wa 13 Kamena 2025. Nk’uko byemejwe na Junior Giti, ushinzwe ureberera ibikorwa by’uyu muhanzi, nyakwigendera yari amaze iminsi avurirwa mu bitaro bya Nyarugenge. Ati : “Yari amaze igihe arwaye, ariko ijoro ryabanjirije urupfu rwe yatubwiye…

Read More

Byinshi kuri ‘Super Ballon d’Or’ igiye kongera guhanganisha Messi na Cristiano

Ikinyamakuru cy’Abafaransa gitegura ibirori bitangirwamo igihembo cya Ballon d’Or ku mukinnyi uba waritwaye neza ku isi mu gihe kingana n’umwaka w’imikino, giherutse guca amarenga ko gishobora kongera gutanga igihembo cya Super Ballon d’Or ku nshuro ya Kabiri mu mateka. Igihembo cya Ballon d’Or gisanzwe cyatangiye gutangwa mu mwaka 1956 mu gihe iyi ya ‘Super Ballon…

Read More

Rayon Sports iri mu biganiro byo gusinyisha Samuel Pimpong wahoze muri Mukura VS

Ikipe ya Rayon Sports yatangiye ibiganiro n’Umunya-Ghana Samuel Pimpong kugira ngo aze kuyisinyira, nyuma yo gutandukana na FC Shiroka yo muri Albania nyuma ya shampiyona ya 2024/2025. Pimpong w’imyaka 25 y’amavuko, yigeze gukinira Mukura Victory Sports ku gihe cy’umutoza Afahmia Lotfi, aho yigaragaje nk’umwe mu bakinnyi b’ingenzi bifashishwaga ku ruhande rw’iburyo.  Uyu mukinnyi yamenyekanye cyane…

Read More

Abandi basirikare ba SADC bari Kongo batashye banyuze mu Rwanda

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 12 Kamena 2025, abasirikare bo mu muryango w’iterambere uhuza ibihugu by’ Afurika y’Amajyepfo (SADC) batangiye kuva mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), mu gikorwa cyo gukura abasirikare n’ibikoresho cyari cyaratangiye muri Mata. Aba basirikare, baturutse mu bihugu bya Tanzaniya, Malawi na Afurika y’Epfo, bari bamaze igihe…

Read More

Abanyarwanda babiri bahawe Igihembo nk’abagize uruhare rurambye mu Bukerarugendo muri Afurika

Abanyarwanda babiri, Michaella Rugwizangoga na Olivier Mugwiza, bashyizwe ku rutonde rw’abantu 100 bafite uruhare rukomeye mu guteza imbere ubukerarugendo muri Afurika mu mwaka wa 2025, nk’uko byatangajwe na Ranks Africa. Iri rushanwa ngarukamwaka rigamije gushimira abantu bahindura amateka y’ingendo n’ubukerarugendo muri Afurika binyuze mu guhanga udushya no kugira ingaruka nziza ku baturage. “Ubwitange bwabo n’udushya…

Read More

Elon Musk aricuza amagambo yatangaje kuri Perezida Trump

Umuherwe  Elon Musk yatangaje ko yicuza amagambo yatangaje ku Perezida w’Amerika, Donald Trump, mu ntambara y’amagambo bombi baherutse kugirana ku mbuga nkoranyambaga. “Ibyo navuze ku Perezida Donald Trump byarenze urugero. ndabyicuza,” ni ko Musk yabitangaje kuri X, urubuga rwe rwa interineti. Ni nyuma y’uko uyu mugabo usanzwe ari nyiri Tesla n’uruganda SpaceX ashinjije Trump gushyigikira…

Read More

Kayonza : Polisi y’u Rwanda yerekanye abagize agatsiko kacucuraga abantu

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Iburasirazuba yerekanye kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 11 Kamena 2025, abagabo batanu bakekwaho kuba mu itsinda ry’abagizi ba nabi bamaze igihe bateza umutekano muke mu turere twa Kayonza na Gatsibo binyuze mu bikorwa by’ubujura n’ibikorwa by’urugomo biteguwe. Iri tsinda rigizwe n’abasore batandatu barimo abavandimwe babiri bavukana, mukuru  wabo,…

Read More