DailyBox

Tour de Rwanda : Mugisha Moise yashubije abamugayaga guhagarara ku bushake mu irushanwa

Mugisha Moise yashubije abamugayaga ku mbuga nkoranyambaga kuba yarahagaze agasuhuza umuryango we ubwo yari mu isiganwa rya Tour De Rwanda 2025 kubera ko umuryango we awufata nk’ikintu cy’ingenzi mu buzima bwe kandi ko ibyo yakoze bidahabanye n’amabwiriza agenda umukino . Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru , Mugisha Moise yavuze ko kuba yarahagaze agasuhuza umuryango we ubwo yari…

Read More

Umuriro watse hagati ya Jamie Carragher n’Abakinnyi b’Abanyafurika nyuma yo kuvuga ko AFCON ari irushanwa riciriritse

Umusesenguzi w’Umupira w’Amaguru ukomoka mu gihugu cy’Ubwongereza Jamie Carragher , akaba yaranakiniye ikipe ya Liverpool nk’amyugariro ubu ari ku gitutu nyuma yo kuvuga ko igikombe cya Africa ‘AFCON’ ari rushanwa riciriritse. Uyu mugabo kuri ubu afite imyaka 47 , akaba yarakiniye ikipe ya Liverpool kuva mu mwaka 1996 kugera 2013 , ndetse n’ikipe y’Igihugu y’Abongereza…

Read More

Nduhungirehe yasabye LONI guhagarika ubwicanyi bukorerwa abatutsi muri DRC

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane w’u Rwanda Amb . Olivier Nduhungirehe yahamagariye akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe kubahiriza uburenganzira bwa muntu guhaguruka bakarwanya ikwirakwira ry’ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse n’ubwicanyi bukorerwa abatutsi bukomeje gufata indi ntera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo . Aya magambo Amb .Nduhungirehe yayatangarije mu nama ya 58 y’akanama k’umuryango w’abibumbye kita ku burenganzira…

Read More

UN yashinje M23 ubwicanyi n’ubusahuzi muri Goma

Ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe guhuza ibikorwa by’ubutabazi ryatangaje ko rihangayikishijwe n’ikibazo cy’umutekano muke ukomeje kurangwa mu mujyi wa Goma ndetse n’utundi duce tuwukikije twamaze kwigarurirwa n’umutwe wa M23 leta ya Kongo yo ivuga ko uterwa inkunga n’u Rwanda . Muri raporo iri shami ryashyize ahagaragara tariki ya 25 Gashyantare 2025 , yerekana ko umuryango w’abibumbye…

Read More

Yampano yashyize asobanura ibyo kuba yaravuze ko atazi Bruce Melody

Umuhanzi nyarwanda akaba numwe mu bagezweho mu Rwanda , Uworizagwira Florien uzwi nka ‘Yampano’ yatangaje ko “kuvuga ko atazi Bruce Melody bitari mu buryo bwo kumusuzugura. Ubwo yari kuri televiziyo y’igihugu mu kiganiro Versus gikorwa n’umunyamakuru Nzeyimana Luckman, yabajije uyu muhanzi icyo yavuga kuri Bruce Melody ndetse n’inzu ya 1:55 A.M , hanyuma mu bisubizo…

Read More

Musanze : Polisi yatanze umucyo ku makuru yo gukubitwa kwa Moses Turahirwa kwavuzwe

Polisi y’u Rwanda yakuyeho urujijo ku makuru yari amaze iminsi acicikana ku mbuga nkoranyambaga avuga ko umunyamideli Moses Turahirwa yaba yaratatswe n’abagizi ba nabi ubwo yari mu karere ka Musanze bakamukomeretsa ndetse bakica n’imbwa ye. Aya makuru yakomeje gutizwa umurindi n’ubutumwa uyu munyamideli yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze aho yavugaga ko abamuteye bishe imbwa ye…

Read More

Kepiteni wa Rayon Sports Muhire Kevin yatangaje igihe azatangirira imyitozo

Umukinnyi ukina mu kibuga hagati yataka akaba na kapeteni w’ikipe ya Rayon Sports, yemeje ko mu Cyumweru gitaha aribwo azatangira imyitozo nyuma y’ikibazo cy’imvune yagize. Uyu musore yagiriye ikibazo cy’imvune [Hamstring injury] ku mukino ikipe ya Rayon Sports yatsinzemo ikipe ya Kiyovu Sports ibitego bibiri kuri kimwe(2-1), gusa umutoza yahisemo kumukoresha ku mukino wa Rutsiro…

Read More

Umutoza wa Chelsea yibasiye umuzamu we Filip Jorgensen ndetse amubwira n’igishobora gukurikiraho

Umutoza w’ikipe ya Chelse, Enzo Maresca yatangaje ko azakura mu izamu umuzamu ari gukoresha muri iyi minsi Filip Jorgensen, nakomeza gukina nk’uko ari gukina, kuko bitajyanye nuko abishaka Ibi uyu mutoza W’Umutaliyani yabigarutseho ubwo yari amaze kwitwara neza ku munsi wa 27 wa Shampiyona y’Igihugu y’Abongereza atsinda ikipe ya Southampton F.C ubu iri gufunga urutonde…

Read More