Rutahizamu wa Chelsea agiye guhagarikwa imyaka ine adakina
Mykhailo Mudryk, umukinnyi wo ku ruhande w’ikipe ya Chelsea n’ikipe y’igihugu ya Ukraine, w’imyaka 24, yashyizwe mu majwi n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Bwongereza (FA) nyuma yo kugaragarwaho n’ibimenyetso by’imiti itemewe mu mubiri. Mudryk yari yarafatiwe ibipimo mu kwezi k’Ugushyingo 2024, aho ibisubizo bya “urine test” byagaragaje ibyo bita adverse finding, ni ukuvuga ibinyuranyije n’amategeko y’ikoreshwa…