U Bubiligi bwahamijwe ibyaha byibasiye inyoko muntu bwakoreye muri DRC
Leta y’u Bubiligi yahamijwe gukora ibyaha byibasiye inyoko muntu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma yo gutandukanya abana batanu n’ababyeyi babo mu gihe cy’ubukoloni, hagati y’umwaka wo mu 1948-1953. Urukiko rw’Ubujurire rw’u Bubiligi rwasohoye umwanzuro ku wa Mbere tariki 2 Ukuboza 2024, ruvuga ko ibyo abana batanu bakorewe byari “igikorwa kitari icya kimuntu,” kikaba…