daily

Ubwongereza bwemeje ko nta andi mafaranga buzishyura u Rwanda ku masezerano y’abimukira yasheshwe

Leta y’ Ubwongereza yatangaje ko itazigera yishyura u Rwanda amafaranga yari asigaye ku masezerano yo guhahahana impunzi ibihugu byombi byari byarasinyanye akaza kuvanwaho . Ku munsi wo ku wa mbere nibwo umuvugizi wa guverinoma y’u Rwanda , Makolo Yolande yatangaje ko Ubwongereza bwasabye iki gihugu kurekera kubwishyuza amafaranga yari asigaye angana na miliyoni 64 z’amapawundi…

Read More

Bukavu : abantu 17 bapfiriye mu iturika ryabaye mu nama ya M23 bashyinguwe

Ishami ry’umuryango mpuzamahanga utabara imbabare ku isi rya Croix Rouge rikorera mu ntara ya Kivu y’Epfo ryatangaje ko ryashyinguye imirambo y’abantu 17 bapfiriye mu iturika ry’igisasu ryabereye mu mujyi wa Bukavu ubwo abaturage bari bitabiriye inama y’umutwe wa M23 . Amakuru yatanzwe n’ubuyobozi bw’ihuriro rya AFC / M23 yemeza ko mu mirambo 17 yashyinguwe harimo…

Read More

FDLR yemeje ko Gakwerere ushinjwa kwica Rozalia Gicanda yari mu buyobozi bwayo bukuru

Ubuyobozi bw’umutwe wa FDLR bwemeje ko umwe wari mu bayobozi bawo bo mu nzego nkuru zawo witwa Gakwerere unakekwaho kwica umwamikazi Gicanda Rozalia ari mu basirikare b’uyu mutwe bahawe u Rwanda n’umutwe wa M23 mu mpera z’icyumweru gishize . Inyandiko z’icyahoze ari urukiko rwa Arusha rwashyiriweho kuburanisha ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 zerekana…

Read More

Ububiligi : Abanyekongo bakoze imyigaragambyo yo gusabira u Rwanda ibihano

Abanyekongo bakoreye imyigaragambyo imbere y’ibiro by’inteko inshinga amategeko y’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi biherereye mu gihugu cy’Ububiligi basaba uburayi gukoresha imbaraga zabwo mu guhatira u Rwanda kuvana ingabo zarwo muri DRC . Ku munsi wejo ku cyumweru tariki ya 2 Werurwe,nibwo abanyekongo basaga ibihumbi bakoreye urugendo rw’amahoro mu mujyi wa Buruseli mu gihugu cy’Ububigi mu mihanda ikikije…

Read More

DRC : Uganda yohereje izindi ngabo zayo muri Ituri

Igisirikare cya Uganda cyimaze kwemeza ko cyohereje izindi ngabo zacyo mu wundi mujyi uherereye mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo zigiye kurwanya imitwe yitwaje intwaro ikomeje guhungabanya umutekano muri kariya gace . Ubwo yaganiraga n’ibiro ntaramakuru by’abafaransa dukesha iyi nkuru , Felix Kulayigye usanzwe ari umuvugizi ndetse akaba n’umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya…

Read More

🛑Rwanda Music Billboard 🛑: Abarimo juno Kizigenza ,Knowless na Kendrick Lamar bakoze ibidasanzwe!

Kuri iki cyumweru Ikinyamakuru Daily Box gifatanije n’inzobere mu muziki nyarwanda cyashyize hanze urutonde rw’indirimbo iijana zikunzwe mu Rwanda z’ukwezi kwa Werurwe /2025 . Uru ni urutonde ruyobowe n’indirimbo ya Kwizera Jean Bosco wamenyekanye nka Juno kizigenza yise Shenge yatunganijwe mu buryo bw’amajwi na Element afatanije na Bob Pro naho mu buryo bw’amashusho itunganwa n’abarimo…

Read More