daily

Ubwongereza : Amb . Busingye Johnston yahagarariye u Rwanda mu birori bya Common Wealth

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 12 Werurwe 2025 ,Ambasaderi Busingye Johnston yahagarariye u Rwanda mu birori byo kwizihiza Umunsi wahariwe Umuryango wa Commonwealth. Ibi birori byayobowe n’Umwami Charles III wavuze ko “Ubushobozi bwa Commonwealth bwo guhuza abantu baturutse ku Isi yose bwarigaragaje mu bihe bikomeye aho abantu bizera ko ibibatanya ari ibibazo aho kuba…

Read More

Muyaya yemeje ko DRC igomba gukora isuzuma ryimbitse mbere yo kuganira na M23

Minisitiri w’itumanaho akaba n’umuvugizi wa guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo . Patrick Muyaya yatangaje ko Kongo igomba gukora igenzura ndetse n’ubushishozi bwimbitse mbere yuko ijya gushyira mu bikorwa icyifuzo cya Perezida Joao Laurenco usanzwe ari umuhuza mu nzira ya Luanda cyo kujya ku meza y’ibiganiro na M23 . Ku munsi wejo tariki ya…

Read More

DRC : Hatangajwe umubare w’abapfumu bamaze gupfira mu mirwano ya M23 na FARDC

Sosiyete sivile yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo yatangaje ko abapfumu icumi aribo bamaze gupfira mu ntambara ihanganishijemo ingabo za FARDC n’umutwe wa M23 mu turere twa Rutshuru , Masisi , Nyiragongo na Walikale guhera mu ntangiriro z’umwaka wa 2025 . Amakuru agera kuri Daily Box aturutse mu bitangazamakuru byandikirwa muri kiriya gihugu yemeza…

Read More

Kigali : RGB yasabye abakristu kumenya uko amaturo batanga akoreshwa

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Imiyoborere, RGB, Dr. Doris Uwicyeza Picard yavuze ko abaturage batanga amafaranga mu miryango ishingiye ku myemerere bakwiye kumenya uko akoreshwa. Ubwo yari mu kiganiro na televiziyo y’igihugu muri iki gitondo cyo ku wa Kabiri tariki 11 Werurwe , Umukuru wa RGB yatangaje ko abantu bagendana insengero mu mifuka yabo batazihanganirwa, aho usanga…

Read More

DRC : Uhagarariye Sosiyete sivile yagiriye inama Tshisekedi yo kuganira na M23

Umuyobozi wa sosiyete sivile ndetse akaba yaranashinze umuryango w’abanegihugu wa Filimbi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo yahamagariye leta ya Kinshasa gufungukira inzira z’ibiganiro by’amahoro nk’umuti rukumbi usigaye wakemura ibibazo by’umutekano muke muri iki gihugu . Carbone Beni wa Beya usanzwe ari impirimbanyi ikomeye y’iyubahirizwa ry’uburanganzira bwa muntu ndetse akaba n’umuyobozi wa sosiyete sivile muri…

Read More

Ubushinjacyaha bwemeje ko bwakiriye dosiye y’ibirego bya ruswa biregwamo abayobozi ba RBC

Urwego rw’igihugu rw’Ubushinjacyaha rwatangaje ko rwakiriye dosiye ikubiyemo ibirego bya ruswa biregwamo Noella Bigirimana wari umuyobozi mukuru wungirije w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima [ RBC ] ndetse na Theo Uwayo Principe wari umuyobozi mukuru ushinzwe imari muri ikigo . Aya makuru kandi yanemejwe n’Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda Bwana Faustin Nkusi ubwo yagiranaga ikiganiro n’igitangazamakuru cya The…

Read More

Kigali : Herekanywe abantu 7 batuburiraga rubanda biyitirira inzego z’ubugenzacyaha

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha [ RIB ] rweretse itangazamakuru abantu bagera kuri barindwi bakurikiranyweho kwiyitirira inzego z’ubugenzacyaha hanyuma bagasaba amafaranga imiryango ifite ababo batawe muri yombi kubera ibyaha bakekwaho babizeza gufungurwa . Kuri uyu wa mbere tariki ya 10 Werurwe 2025 ku cyicaro gikuru cy’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha giherereye mu mujyi wa Kigali nibwo RIB yerekanye abantu…

Read More

DRC : M23 yigaruriye umujyi wa Nyabiondo muri Masisi

Umutwe wa M23 watangaje ko wamaze kwigarurira umujyi wa Nyabiondo uherereye mu ifasi ya Masisi mu majyaruguru ya Kivu nyuma yo gutsinsuramo ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo [ FARDC ] zakoreraga muri kariya gace . Ifatwa rya Nyabiondo rije nyuma y’imirwano ikomeye yabaye hagati y’uyu mutwe n’ingabo za FARDC zari zifite ubufasha bw’ingabo…

Read More

Dore impamvu ugomba gukorana na GLES mu gihe ushaka kujya kwiga hanze y’u Rwanda

Global Linked Education Services [GLES ] ni kompanyi yihariye igufasha kubona amahirwe yo kwiga mu bihugu bitandukanye, aho bakugezaho  gahunda zo kwiga muri kaminuza na za koleji zitandukanye ku isi yose. GLES ni abafatanyabikorwa ba kaminuza zikomeye mu bihugu nka Amerika, Canada, U Bwongereza, Australia, na New Zealand. Iyi kampani rutura yiyemeje gufasha abanyeshuri kubona…

Read More