daily

U Rwanda rwahaye abadipolomate b’Ububiligi amasaha 48 yo kuba batashye

U Rwanda rumaze gutangaza ko rwahagaritse umubano rwari rufitanye n’igihugu cy’Ububiligi ndetse runategeka abadipolomate b’iki gihugu bakorerega i Kigali gusubira iwabo mu masaha atarengeje 48 uhereye igihe itangazo rigiriye ahagaragara . Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda , Leta y’u Rwanda yatangaje ko yafashe iki cyemezo nyuma yo gusuzuma ingingo…

Read More

Bite by’amajwi bivugwa ko ari aya Mugiraneza Jean Baptiste ’Migi’ asaba umukinnyi kwitsindisha

Umutoza wungirije w’ikipe ya Muhazi United Mugiraneza Jean Baptiste ’Migi’ hagiye ahagaragara amajwi bivugwa ko ari aye asaba umwe mu bakinnyi b’ikipe ya Musanze FC ko yamufasha ikipe ya Kiyovu Sports ikabona amanota atatu. Mu mpera z’iki Cyumweru hakinwaga umunsi wa 21 wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda ‘Rwanda Premier league’ aho hanabaye umukino…

Read More

Umuyoboro w’amazi n’inzu 5 : Twinjirine mu byitezwe kuzasigwa n’ibikorwa by’Ingabo na Polisi

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 17 Werurwe 2025 ,  hirya no hino mu Gihugu hatangijwe ku mugaragaro ibikorwa by’Ingabo na Polisi y’Igihugu mu iterambere n’imibereho myiza bigamije kwimakaza ubufatanye bw’abaturage n’inzego z’umutekano mu kwizihiza  Kwibohora ku nshuro ya 31 n’imyaka 25 y’imikoranire na Polisi . Mu gutangiza ibi bikorwa , mu Karere ka Rulindo Ingabo…

Read More

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tshisekedi bamaganye ibiganiro bya DRC na M23

Ishyaka rya politiki ry’umuyobozi utavuga rumwe n’ubutegetsi buriho muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo Bwana Jean Marc Kabund ryatangaje ko ridashyigikiye gahunga y’ibiganiro bitaziguye bigomba kuba hagati ya Kongo n’umutwe wa M23 . Mu itangazo ryashyize ahagaragara ku munsi wejo tariki ya 16 Werurwe ,iri shyaka riharanira impinduka muri iki gihugu ryekanye ko inzira ya…

Read More

Gen Mubarakh Muganga yitabiriye ibiganiro bya Harare ku ruhande rw’u Rwanda

Ku Cyumweru i Harare muri Zimbabwe, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, General Mubarakh Muganga, yitabiriye inama yasuzumiwemo ingingo ziri ku murongo w’ibyigirirwa mu nama y’abaminisitiri bo mu miryango ya EAC na SADC iba kuri uyu wa Mbere igamije gukemura ibibazo by’umutekano mu Burasirazuba bwa DRC. Abayobozi bakuru bashinzwe umutekano baturutse mu bihugu bigize umuryango wa…

Read More

Ese Sitade Amahoro yaba irimo? Dore Sitade 10 nziza za mbere muri Africa

Umugabane wa Africa ufatwa nk’utaratera imbere, cyane mu bikorwa remezo mu nzego zitandukanye zirimo n’umupira w’amaguru, nubwo bimeze bityo uyu mugabane ujya wakira amarushanwa akomeye arimo n’igikombe cy’Isi kihaheruka mu myaka igiye kurenga 15 ishize. Impuzamashyirahamwe ya Ruhago muri Africa ‘CAF’ yagiye ishyiraho amabwiriza asunikira ibihugu kubaka amasitade agezweho, aho kugirango igihugu runaka cyakiri umukino…

Read More

Nduhungirehe yamaganye ibirego u Rwanda rushinjwa na G7 byo gufasha M23

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane w’u Rwanda , Amb Olivier Nduhungirehe yamaganye ibirego by’abaminisitiri ba dipolomasi bo mu bihugu bibarizwa mu muryango w’ibihugu birindwi bikize ku isi [ G7] bivuga ko u Rwanda rutanga ubufasha ku mutwe wa M23 ushinjwa guhungabanya umutekano wo mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo ndetse anemeza ko birengagije impamvu…

Read More

Lamine Yamal yijeje abafana ba Barcelona ikintu gikomeye nyuma yo kwitwara neza ku mukino wa Atlético de Madrid

Umusore w’Umunya-Esipanye Lamine Yamal yatangaje ko abafana b’ikipe ya Barcelona batagira impungenge nimwe ku ngino yo gutwara igikombe muri uyu mwaka w’imikino wa 2024-2025. Ibi yabitangaje nyuma yo kwitwara neza cyane batsinda ikipe ya Atlético de Madrid bayiturutse inyuma aho yari yababanje ibitego bibiri bya Julián Alvarez ku munota wa 45′ w’umukino ndetse n’icya rutahizamu…

Read More

Perezida Paul Kagame yasabye Abanyarwanda kwitegura gukaza umukandara/kufunga mkanda mu gihe ibihugu biri gufata ibihano

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yabwiye abari bitabiriye umuhuro wo kwegera abaturage ko bakwitegura kwizirika umukanda mu gihe ibihugu by’amahanga bikomeje gufatira ibihano u Rwanda barushinja gufasha umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Kinshasa. Nk’uko bisanzwe umukuru w’igihugu cy’u Rwanda ajya agirana umuhuro n’abaturage ugamije kubegera ndetse no kuganira nabo, gusa uyu muhuro…

Read More