daily

Kigali : Abadepite bemeje ishingiro ry’umusoro w’ubukerarugendo ku icumbi

Inteko Rusange y’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite yemeje ishingiro ry’umushinga w’itegeko rishyiraho umusoro w’ubukerarugendo ku icumbi n’amahoro acibwa ibinyabiziga . Kuri uyu wa gatatu tariki ya 19 Werurwe 2025 nibwo Inteko Ishinga Amategeko yasuzumaga ishingiro ry’umushinga ushyiraho umusoro mu kwishakamo ubushobozi mu gushimangira gahunda ya NST2. Aba badepite bemeje ishingiro ry’uyu mushinga nyuma y’igihe gito…

Read More

Muhanga : impugenge zikomeje kuba zose ku kiraro cy’ibiti bine kinyurwaho n’abanyeshuri

Bamwe mu baturage batuye mu karere ka Muhanga mu murenge wa Nyamabuye barasaba leta ubufasha bwo kubasanira ikiraro kinyurwaho n’abanyeshuri cyamaze kwangirika mu buryo bukomeye ku buryo gishobora no gutwara ubuzima bw’abantu . Abaturage batuye mu midugudu ya Nete na Gasenyi baragaragaza ko batewe impungenge n’ikiraro cyamaze gusenyuka ndetse kuri ubu bakaba barashyize ibiti byo…

Read More

Amagambo yanyu ntago ahura n’ibyo mukora – Minisitiri Ugirashebuja asubiza mugenzi we w’Ububiligi

Minisitiri w’Ubutabera w’u Rwanda Dr. Ugirashebuja Emmanuel yatangaje ko bibabaje kubona Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’ububiligi nka Maxime Prevot avuga amagambo adahura n’ibyo asanzwe akora . Minisitiri Ugirashebuja yatangaje ibi ku munsi wejo tariki ya 18 Werurwe 2025 nyuma y’ubutumwa Maxime Prevot yari amaze gutangariza mu kiganiro yari yagiranye na kimwe mu binyamakuru byandikirwa mu gihugu…

Read More

Karongi : Umugore yiyiciye umugabo we anigamba kuri Mudugu ati ‘Ndamurangije”

Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha [RIB] rwatangaje ko rwataye muri yombi Mukandoreyaho Josephine wari utuye mu karere ka Karongi ukurikiranyweho icyaha cyo kwica umugabo we witwa Uwifashije Metusela w’imyaka 63 akoresheje umuhoro hanyuma akajya kwigamba ku muyobozi w’umudugudu amubwira ko yamurangije . Umutarage witwa Mukandoreyaho Josephine w’imyaka 53 wari utuye mu mudugudu wa Uwiraro , Akagari ka…

Read More

N’Golo Kanté uzwiho guca bugufi ari muri Africa; dore ibintu utari uzi bitangaje ku buzima bwe

Umusore w’Umufaransa ukomoka mu gihugu cya Mali N’Golo Kanté , akaba umwe mu bakinnyi bazwiho kwicisha bugufi ndetse no kudatagaguza amafaranga nubwo benshi bakunda kubyita ubugugu ari muri Africa. Uyu musore akaba yarakiniye amakipe nka Chelsea, Leicester City ubu akaba ari muri Al-Ittihad Club yo muri Saudi Arabia muri Shampiyona yayo yitwa Saudi Pro-League. Ubuzima…

Read More

Icuruzwa ry’abantu nka verisiyo nshya y’ubucakara ku isi – UN

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge n’ibindi byaha (UNODC) rivuga ko icuruzwa ry’abantu rifatwa nk’uburyo bugezweho bw’ubucakara ndetse no gushakira inyungu ku bandi. Ubushakashatsi bw’Umuryango Mpuzamahanga w’umurimo (ILO) bwo muri 2017, bwagaragaje ko iki cyaha cyagize ingaruka mu buryo butandukanye ku bagore, abagabo n’abana bangana na miliyoni 24.9 ku isi hose. Itegeko nimero 51/2018 ryo…

Read More

Izicuruza amashusho y’urukoza soni ziza hafi; imbuga10 za internet zisurwa cyane ku isi

Ikoranabuhanga riri gutera imbere cyane umunsi ku munsi, ihererekanyamakuru ririkuva mu buryo bwakera(Traditional way) rijya mu buryo bugezweho(digital way) , aho kuri ubu ibintu byinshi birebwa ndetse bigakurikiranwe hakoreshejwe murandasi. Ibi bishoboka kuko ari ama-Website atagira ingano ku isi akora iyo mirimo itandukanye nayo agashyigikirwa n’ububiko rutura(Servers), bubika ibyashyizwe kuri ayo ma website uhereye no…

Read More

Kenya na Nigeria mu byago byo kubura imiti igabanya ubukana bwa Virusi itera SIDA _ OMS

Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku buzima ryatangaje ko ibihugu 8 birimo Nigeria , Kenya na Lesotho bishobora kwisanga bitagifite ubushobozi bwo kubona imiti igabanya ubukana bw’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA nyuma yuko Leta zunze ubumwe z’Amerika zihagaritse inkunga zatangaga ku bihugu by’amahanga muri progarame ya USAID . Uyu muburo uje nyuma y’amavugurura yashyizweho na Perezida Donald…

Read More

Ese byagenze gute ngo Perezida Kagame na Tshisekedi bahurire i Doha by’amaherere ?

Perezida Paul Kagame yahuye na mugenzi we wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi Tshilombo i Doha muri Qatar mu nama yatumijwe n’Umuyobozi w’Ikirenga w’iki gihugu, Tamim bin Hamad Al Thani mu gushakira umuti ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ni ibiganiro bahujwemo na Emir wa Qatar Sheikh Tamim bin…

Read More

Izindi nzego nazo zinjiye mu kibazo cya Mugiraneza Jean Baptiste ‘Miggy’ wumvikanye asaba umukinnyi kwitsindisha

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ ryemeje ko ryamenye iby’ikibazo cya Mugiraneza Jean Baptiste ‘Miggy’ ndetse ko batangiye no kugikurikirana kugirango hamenyekane ishingiro ryacyo. Ibi yabitangaje ibicishije mu itangazo ryashyizwe hanze ikarinyuza ku mbuga nkoranyambaga zayo, mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri wa tariki 18 Werurwe 2025, mu rwego rwo kuvanaho n’urujijo rwabatekerezaga ko…

Read More