Asaga miliyoni 861 amaze gucibwa abanyereje umutungo wa Leta mu mezi atanu gusa !
Umushinjacyaha Mukuru Havugiyaremye Aimable yatangaje ko abanyereza umutungo wa leta batazigera bihanganirwa, ko ahubwo bakomeje gukurikiranwa no guhanwa ndetse n’amafaranga banyereje akagaruzwa.
Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta iheruka kugaragaza ko mu mwaka ushize w’ingengo y’imari, amafaranga yakoreshejwe nabi yageze kuri miliyari 8.6 z’amafaranga y’u Rwanda avuye kuri miliyari 5.6 mu mwaka wabanje.
Mu kiganiro aheruka gutanga kuri Televiziyo y’Igihugu, Umushinjacyaha Mukuru Havugiyaremye Aimable yavuze ko iyo bene izo raporo zisohotse, zisesengurwa hakarebwamo ibigize ibyaha, kuko habaho n’amakosa arebana n’ubutegetsi.
Akomeza agira ati : “Tuba tugenza ibyaha kandi turabibona. Nko muri iyi myaka itanu ishize, twakurikiye dosiye 928, abantu bahamwe n’ibyaha mu nkiko ni 1 187, amafaranga yagarujwe bitegetswe n’inkiko ageze kuri miliyari 4.7. Ihazabu yaciwe abo bantu bahamwe n’ibyaha igeze kuri miliyari 2.6 z’amafaranga y’u Rwanda.”
Havugiyaremye agira ati “Noneho dufate uyu mwaka, wenda duhereye mu kwezi kwa mbere k’uyu mwaka kugeza uyu munsi, abantu bamaze gukatirwa n’inkiko bahamwe n’ibyaha ni 103, abo bategetswe kugarura amafaranga ageze kuri miliyoni 475 z’amafaranga y’u Rwanda, bacibwa ihazabu ingana na miliyoni 861. Wenda dushobora kuvuga ko bidahagije cyane, ariko hari impinduka zigiye ziba.”
Yavuze ko habaye impinduka mu mategeko mu buryo bugaragara, kuko hari ibintu mbere byitwaga amakosa, ariko mu itegeko ryo mu 2018 rigenga itangwa ry’amasoko, byinshi ubu bihanwa nk’ibyaha.
Yanavuze ko mu itegeko rishya rihana ruswa, iyo umuntu ahamijwe icyaha cya ruswa “umucamanza aba ategetswe no kumunyaga umutungo wose uba warakomotse kuri iyo ruswa”.
Ikindi ngo hari abantu bashobora kunyereza umutungo wa leta bakawigwizaho. Mu itegeko rishya ngo umuntu ufite umutungo urenze ibikorwa byemewe n’amategeko akora, arahamagazwa, atabasha kubisobanura akaba yabiryozwa.
Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Obadiah Biraro, avuga ko abakoresha nabi umutungo w’igihugu bagomba kubiryozwa, kuko babangamira iterambere ry’abaturage, amafaranga yakabaye ateza imbere imibereho yabo agakoreshwa nabi.
Umuyobozi w’Umuryango Urwanya ruswa n’Akarengane, Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée, yavuze ko ikibazo cy’abakoresha nabi umutungo wa leta kirambiranye, kikaba gikwiye gukemuka kuko buri mwaka kigarukwaho.
Ati : “Nk’ubu muri raporo y’uyu mwaka, amafaranga agaragara ko yakoreshejwe mu buryo budasobanutse, butumvikana, butari bwo, yarazamutse kandi mu buryo bukabije, kuko burya miliyari eshatu [ziyongereyeho] ni amafaranga menshi cyane.”
Akomeza avuga ko ari ibintu bidakwiye kuko aya mafaranga akoreshwa nabi ava mu misoro y’abaturage, imyenda iba izishyurwa cyangwa imfashanyo yasabwe mu izina ry’Abanyarwanda, ku buryo bidakwiye ko asesagurwa ngo birangirire aho.
Buri mwaka hatangazwa raporo y’Umugenzuzi w’imari ya Leta, ikaba idashobora kuburamo abanyereje umutungo wa Leta, nyamara uburyo bwo kubiryozwa bukaba bukomeje kuba ingorabahizi kuko ibyo banyereje byose bitagaruzwa.