Arsenal yamaze kwemeza umusimbura wa Edu Gaspard
Arsenal yamaze kwemeza umusimbura wa Edu Gaspard mu buyobozi bw’imikino muri iyi kipe .
Ikipe ya Arsenal yamaze gutangaza ishyirwaho rya Andrea Berta wagizwe umuyobozi mushya w’ibikorwa bya siporo, ni umugabo umuyobozi w’iyi kipe wungirije Josh Kroenke, yise “inararibonye idasanzwe”.
Ikipe ya Arsenal iherutse gushegeshwa cyane n’igenda rya Edu wahoze ashinzwe ibikorwa bya siporo, ndetse uyu yaje gusimburwa na mwene wabo wo muri Brazil Jason Ayto, nawe utarahamaze igihe kinini muri uyu mwaka nyuma yo gukomererwa bidasanzwe n’isoko ryo muri Mutarama.
Nyuma y’igihe kirekire ikipe ya Arsenal, iri gushakisha umusimbura mwiza wa Edu, dore ko ntaho itageze, yewe no kuri Dan Ashworth wahoze mu ikipe ya Manchester United yagezeyo, abashakisha bose rero byarangiye bahurije kuri Andrea Berta, umushabitsi akaba n’umuyobozi w’ibikorwa bya siporo wabigize umwuga.
Ubwo uyu mugabo ukomoka mu gihugu cy’Ubutaliyani yageraga mu Bwongereza yagize ati:
” Nishimiye kuba nje mu ikipe ya Arsenal mu bihe nakwita ko biri mu byiza yagize ku mu myaka mike ishize.
” Narebye uburyo iyi kipe iri kugenda izamuka umunsi ku wundi, n’ikintu cyiza cyane kuko ndahamya ko ntakwibeshya kwaba kurimo uvuze ko iyi kipe iri mu nziza umugabane(Uburayi) wacu ufite aka kanya.
” Iyi kipe ifite indangagaciro ndetse ikagira n’amateka yihariye ni nayo mpamvu nje kwifatanya n’abahari ngo tuzamure ikipe ku rwego rwisumbuyeho. Sinjye uzarota ntangiye inshingano mpawe, kandi nyotewe cyane no kureba umukino wa mbere ku kibuga Emirates ubwo tuzaba turi kumwe n’abafana b’ikipe.”
Nyuma yo gutangaza ibi, umuyobozi mukuru wungirije Josh Kroenke, nawe yagize icyo atangaza.
” Buri wese ureba umupira azi neza ko Andrea ari umugabo w’intangarugero. Afite ubumenyi bwishi kuri ruhago, azi gushakashaka cyane, afite amashami menshi muri uyu mukino ndetse hejuru y’ibyo ni umugabo uhora ashaka intsinzi ku ikipe aherereyemo.
” Andrea agiye kuba inyongera ikomeye mu ikipe yacu. Yumva neza imikorere yacu ndetse n’imyumvire yacu ku mupira, ikindi kandi twizeye tudashidikanya ko azadufasha byisumbuyeho mu guteza ikipe imbere haba mu bikorwa rusange ndetse no ku ntego twihaye yo gutwara ibikombe byinshi.
” Twakoze ishakisha rikomeye ndetse turashimira urwego twabonye mu bo twashakishagamo, gusa nyuma ya byose twasanze ubunararibonye bwa Andrea, aribwo buhura neza nibyo twifuzaga nk’ikipe.
” Twishimiye kuba tugiye gukorana nawe, kandi ahawe ikaze mu ikipe ndetse n’umuryango w’ikipe ya Arsenal muri rusange.”