Arsenal iri mu biganiro na Luis Campos wa PSG nk’umusimbura wa Edu Gaspard uherutse gusezera muri iyi ikipe !

Ikipe ya Arsenal iri kwifuza bikomeye Umunya- Portigale witwa Luís Campos usanzwe ari umuyobozi wa siporo mu ikipe ya Paris Saint Germain kugirango aze gusimbura umunya – Brazil Eduard Gaspard wamaze gutangaza ko agiye gukomereza izi nshingano muri sosiyete rutura isanzwe ifite amakipe y’umupira w’amaguru menshi hirya no hino harimo ku isi harimp n’ikipe na Notingham Forest .
Iyi ikipe ikunze kwitirirwa abarashi yibera mu nce z’amajyaruguru y’umurwa mukuru w’igihugu y’ubwongereza , Londres kuri ubu iri gukora amanywa n’ijoro ishakisha ugomba gusimbura Edu Gaspard ku mwanya w’umuyobozi wa siporo muri iyi ikipe nyuma yuko kera kabaye mu myaka isaga 5 yari ahamaze Edu yatangaje ko agiye kuzayisohokamo .
Edu Gaspard mu gihe cye yabaye umusemburo w’impinduka zubaka byumwihariko mu guha iyi ikipe icyerekezo gihamye ndetse n’umushinga w’igihe kirekire byanagaragara ko uyu mwaka wari uwo gusarura ibyawuvuyemo nyuma yo kumara imyaka ibiri ishize bakomanga ku muryango werekeza mu nzira yo kwegukana igikombe cya shampiyona y’ubwongereza ariko bikarangira baguye mu mavi y’ikipe ya Manchester city .
Muri iki gihe Edu Gaspard ari gusoza igihe gito yari asigaje mu masezerano yari afitanye na Arsenal , ubuyobozi bukuru bw’iyi ikipe ntibwicaye ubusa kuko hari amakuru avugwa ko bari kugirana ibiganiro bisa nkaho binenda kugera ku musozo kugirango babashe kuba basinyisha iki gikwerere cy’umunya- Portigal cy’imyaka isaga 60 y’amavuko kuri ubu uri gukora nk’ umuyobozi w’ibikorwa bya siporo ndetse akaba n’umujyanama wihariye ndetse mu mishinga ya siporo mu ikipe ya Paris saint Germain .
Amasezerano ya Luís Campos muri PSG biteganijwe ko agomba kugera ku musozo wayo muri kamena mu mwaka wa 2025 gusa mu kwezi kwa mbere ubwo azaba yinjiye mu mezi atandatu ya nyuma y’amaserano ndetse ibi bijyana n’ubwisanzure bwo kuba yavugisha uwo ari wese waba ushyira ku meza ibyo yifuza .
Luís Campos azwiho kureba impano ndetse ubumenyi budasanzwe mu giciririkanya ku isoko ry ‘abakinnyi kuko nko muri PSG yagiye ayizanira abakinnyi bakomeye abarimo Nuno Mendez na Vítor Machado Ferreira uzwi nka Vitinha ku giciro gito ugureranije n’ingano y’amafaranga yabaga iri mu masezerano yabo mu makipe yabakuyemo , Campos ni nawe wagiye uzamura bamwe mu bakinnyi bagiye bakomeye ku isi barimo Bernado Silva ndetse na Thamas Lemar ubwo yakoraga aka kazi mu ikipe ya Monaco nayo ibarizwa mu gihugu cy’ubufaransa.
Campos yigeze kubaho umukinnyi ariko urugendo rwe rwo gukina umupira w’amaguru rwashyizweho akadomo kubera imvune ikomeye cyane yagize maze asezera uyu mwuga mu mwaka wo mu 1985, afite imyaka 27 gusa, kugira ngo atangire gukora uyu umwuga w’ubuyobozi bw’ibikorwa bya siporo mu makipe atandukanye.